RDC: Abagororwa barenga 20 bamaze kwicwa n’inzara

Abagororwa nibura 20 bari bafungiye muri Gereza ya Kangbayi mu Mujyi wa Beni muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, bamaze kwitaba Imana guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka bazira kubura ibiribwa.

Nk’uko Amakuru Radio Okapi ikesha abantu bamwe muri iyi gereza abivuga, aba bagororwa 20 bitabye Imana bazize inzara kuko ngo biyongereye cyane ku buryo amagana yabo barara hasi nta biryamirwa bagira.

Ibyo bigakubitiraho ko abenshi muri bo bafite ikibazo cy’irire mibi ikabije kubera ko babuze ibiribwa. Abayobozi b’iyi gereza batangaje ko banafite abandi bagororwa benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko atari “ikibazo cyo kubura ibyo kurya gusa ahubwo hari n’ikibazo cy’imiti idahagije.”

Iyo gereza ya Kangbayi ngo yubatswe igenewe gufungirwamo imfungwa 150 ariko ubu ifungiwemo abagera kuri 830.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *