Ikamyo yagwiriye abantu barimo abanyeshuli bari bavuye ku ishuli I Huye babiri bahasiga ubuzima

Abanyeshuli bagwiriwe n’ikamyo yaguye mu ikorosi ry’I Huye bituma abagera kuri 2 bahita bahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye.

Iyi kamyo ifite purake yo muri Tanzania, yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, mu muhanda Huye-Kigali, mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Gasaka.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi, yakomeretse ajyanwa kuri Poste de sante ya Gitovu.

Uyu muvuduko mwinshi watumye uyu mushoferi ananirwa kuyobora iyi kamyo,irenga umuhanda igusha urubavu, iryamira abantu bari bahagaze ku muhanda.

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kugaragara ko bitabye Imana hategerejwe imodoka iterura izindi kugira ngo kontineri yaguye hejuru y’ abantu ibakurweho.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyo kamyo ishobora kuba hari abandi bantu yagwiriye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *