Uncategorized

Inama zagufasha kwirinda uburwayi bw’impyiko bukomeje kwiyongera mu Rwanda

Inzobere mu kuvura indwara zifata impyiko ukora mu Bitaro bya CHUK, Dr. Nkundimana Gerald, yagaragaje uburyo izo ndwara ziri kwiyongera cyane muri iyi minsi n’uburyo hari imwe mu miti izitera abantu bagura muri za farumasi batabizi, icyakora agaragaza n’icyo abantu bakwiye gukora.

Ibyo yabigarutseho muri Podcast y’Ibitaro bya CHUK itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Impyiko zifite umumaro wo kuyungurura amaraso zigakuramo imyanda igasohoka, gushyira ku gipimo umuvuduko w’amaraso n’imyunyungugu hamwe no gukora imisemburo inyuranye.

Akenshi ziba ari ebyiri mu mubiri ariko bijya bibaho gake ko umuntu avukana imwe kandi na yo igakora neza iyo nta bindi bibazo ifite.

Nubwo ibibazo by’impyiko ari indwara ukwayo ariko hari izindi ndwara zongera ibyo byago zirimo diabetes, umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ibyo byiyongeraho ibibazo bishingiye ku ruhererekane mu muryango, gukura mu myaka ndetse n’imwe mu miti.

Dr. Nkundimana ati “Ni imiti ikunze gutangwa muri za farumasi itatangiwe uruhushya irimo Diclofenac n’uwitwa Ibuprofen ivura ububabare. Nka Diclofenac ituma amaraso agera ku mpyiko aba make, ikaba yabigenderamo ikangirika.”

Ibyo byiyongeraho inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ikinyabutabire cya methanol, ariko muri rusange inzoga nyinshi zangiza impyiko, ahubwo umuntu aba akwiye kunywa amazi menshi akirinda umwuma.

Inama abaganga batanga ku kwisuzumisha impyiko ni uko umuntu urwaye imwe muri za ndwara zongera ibyago byo kurwara impyiko yipimisha kare, hamwe n’ufite umwe mu bantu ba hafi ye mu muryango urwara impyiko kuko hari igihe na we aba azirwaye ataragaragaza ibimenyetso.

Mu buvuzi butangwa mu Rwanda harimo imiti, kuyungurura amaraso bizwi nka dialysis no kuba bamwe basimburizwa impyiko.

Mu Rwanda muri iyi minsi abarwayi b’impyiko bakomeje kwiyongera ahanini bitewe n’uko za ndwara zongera ibyago byo kuzirwara na zo ziyongereye, ariko no kuba imyitwarire yo kuzirinda mu bantu itaracengera neza.

Ibimenyetso by’indwara y’impyiko bitinda kugaragara kuko ari urugingo rwihangana cyane, ariko akenshi ku bana no ku bantu bakuru biratandukana.

Dr. Nkundimana ati “Abana batangira kubyimba mu maso, amaguru ndetse n’umubiri wose ukabyimba. Nyuma batangira no kwihagarika inkari zirimo urufuro. Iyo bafashwe hakiri kare dukunze kubavura bagakira.”

Ku bantu bakuru na bo bakunze kubyimba umubiri, kugira isesemi, kuruka nta mpamvu zindi zibiteye, kubabara mu nda, rimwe na rimwe no kugira impiswi n’ibindi.

Abamaranye indwara z’impyiko igihe kinini batarivuje bo bagira ibimenyetso mpuruza birimo no guhondobera, kugagara, kujya muri koma, ibice nk’amaguru cyangwa amaboko bikaba byakwanga gukora, ndetse ibyo byose biganisha guhagarara k’umutima umuntu akaba yakwitaba Imana.

Dr. Nkundimana yagaragaje ko uburyo bwo kwirinda indwara z’impyiko bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda kwicara umwanya munini no kwirinda umubyibuho ukabije nubwo ibyo byose bisa n’ibyuzuzanya.

Hari kandi kurya indyo yuzuye kandi itarimo umunyu mwinshi, kutanywa itabi, kunywa amazi ahagije ari hagati ya litiro imwe na litiro ebyiri ku munsi, by’umwihariko ku bantu bakorera ahantu hashyuha cyane, hamwe no kwisuzumisha igihe hari uwa hafi mu muryango uzirwaye.

Nubwo abarwayi b’impyiko biyongera, ubuvuzi bw’indwara z’impyiko mu Rwanda buri gutera intambwe harimo uburyo bwo kuzisimbuza bukorerwa imbere mu gihugu no kuba bwarongerewe ku ndwara zivurirwa kuri mituweli.

Kunywa imiti myinshi kandi utandikiwe na muganga bishobora gutera uburwayi bw’impyiko

Loading