Gasabo: Ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze byishyuza imiryango itishoboye byaburiwe

Uburezi ni imwe mu nkingi z’ingenzi zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017/24). Ingingo ya 20 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yerekeye iby’Uburenganzira ku burezi ishimangira ko buri Munyarwanda afite uburenganzira ku burezi ndetse igasobanura neza ko kwiga amashuri abanza ari itegeko kandi ari ubuntu mu mashuri ya Leta.

Nubwo itegeko nshinga na Politiki yo kugira Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi bitomoye, hari ababyeyi bo mu byiciro by’abatishoboye bavuga ko bishyuzwa rimwe na rimwe hakumvikana abana bavuye mu ishuri kubera ko ubwo bushobozi bwabuze.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 mu biganiro bya nyuma y’umuganda, wasozaga uko kwezi, umwana muto urangije amashuri abanza, ukomoka mu muryango uri mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe yarahagurutse avuga ko ahangiyikishijwe n’uburyo azakomeza amashuri, asaba ubufasha.

Yagize ati “Ikibazo nari mfite ni uko nari ndangije umwaka w’amashuri abanza ariko mama akaba nta bushobozi afite bwo kundihira.”

Ni ikibazo cyatumye bamwe batangira gutekereza ko asaba ishuri rihenze ariko yavugaga bwa burezi bw’imyaka icyenda na 12.

Icyo kibazo cyahise cyumvikana ubwo umubyeyi ufite umwana ku rwunge rw’amashuri rw’Abagatolika rwa Kabuga (G.S Catholique Kabuga) yavugaga ko iyo bajyanye ibyemezo by’abatishoboye abayobozi bacyo batabyumva, ahubwo abana babo bakabirukana.

Ati ” Ino aha aho dutuye ikigo cya leta gihari gifatanyije na Kiliziya Gatorika bakunda kutwirukanira abanyeshuri bakiga nabi. Iyo tujyanyeyo biriya byemezo by’abakene baba baduhaye bahita babwira abanyeshuri ngo ibi sibyo twabatumye, twabatumye amafaranga. Nubwo bavuga ngo abana bigira ubuntu, amafaranga ariho ntabwo ari ubuntu.”

Uyu mubyeyi abajijwe niba amafaranga bishyuzwa atari ayo kurya ku ishuri nk’uruhare rwabo, yavuze ko n’abo mu mashuri abanza batarya ariko bishyuzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yafashe umwanya asobanura ko kwiga ari ubuntu cyakora uko yavugaga niko abaturage bajujuraga bagaragaza kutemeranya na we.

Ati “ Igihugu cyatanze uburyo bwose abana baturuka mu miryango itishoboye kwiga ni ubuntu. Byinshi turabivuga abaturage ntibabyumve [abaturage batera hejuru nawe ati ba woroheje gatoya ubwo ntabwo babasobanuriye] reka mbisobanure. Kwiga muri aya mashuri ya leta y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 ni ubuntu. Ndabisobanura neza munabyumve mujye munamenya n’uburenganzira bwanyu.”

Yakomeje avuga ko muri Gasabo banahamagaje abayobozi b’ibigo by’amashuri bakemerenya kuri iyo ngingo.

Ati “Twanahamagaje n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tubaha umurongo batagomba kurenga. Abana baturuka mu miryango itishoboye, ya yindi dushyira muri VUP, ya yindi turihira mituweri, yayindi duha byose, ntabwo numva ukuntu bigera ku mashuri bakaba aribwo bishobora kandi hari ibindi batashoboye twabunganiye.

Yongeyeho ati “Twarabibabwiye neza, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri uzarenga kuri ibyo tuzamufatira ibyemezo. Bisobanuke rwose kuko biri mu itegeko nshinga kwiga nta nubwo ari ubushake ni itegeko kandi ni ubuntu.”

Cyakora yavuze ko ibyo bitakuraho ubushake bw’ababyeyi bishoboye bwo kunganira ibigo barereramo mu iterambere ariko na none “uko kwishobora ntibihungabanye wa wundi utishoboye.”

Rwamurangwa yahise asaba abakuru b’imidugudu kugenzura bagatanga raporo niba hari umwana wirukanywe muri ayo mashuri azira kudatanga amafaranga kandi atishoboye.

Ati “Ahubwo umukuru w’umudugudu uri ahangaha, azatubwire ko hari umwana birukanye uturuka mu muryango utishoboye.”

Ni ijambo abaturage b’Umurenge wa Rusororo n’abandi bo mu yindi Mirenge bitabiriye umuganda bakirije amashyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko bagomba kuzagira ugushishoza kuko bashobora kuzasanga hari ababyeyi birengagiza inshingano kandi bafite ubushobozi.

Ati “ Ushobora gusanga ubushobozi babufite, ari ababyeyi birengagiza inshingano, ibyo rero mubikurikirane nubwo yaba ari muri iyo gahunda hari izindi gahunda aba agomba kubahiriza akita ku muryango we nacyo mucyiteho.”

Politiki rusange y’uburezi y’Icyerekezo 2020 u Rwanda ruri kwinjiramo yari ikubiyemo; guteza imbere siyansi n’ubundi bumenyi bifitanye isano; gushyiraho amategeko n’amabwiriza ngenderwaho mu burezi; guteza imbere kwigisha, kwiga no gukoresha neza ikoranabuhanga n’itumanaho mu burezi; guteza imbere ibyerekeye ubushakashatsi no kubaka ubushobozi.

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *