Coronavirus: Igihombo n’amadeni biri mubitumye abashoye imari mu bukerarugendo mu Rwanda bitabaza Leta

Ishami rireba iby’ubushabitsi mu bukerarugendo mu rwego rw’abikorera mu Rwanda ryandikiye ikigo gishinzwe iterambere,RDB, risaba leta kugoboka abacuruzi muri uru rwego kubera igihombo barimo, ndetse batakomeza kubarirwa inyungu ku madeni bafitiye za banki.

U Rwanda rugiye kumara ibyumweru bine(4) ruhagaritse ubuzima busanzwe, hakorwa ibya ngombwa cyane gusa, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Ubushabitsi (business) mu by’ubukerarugendo, kwakira no gutwara abantu ni rumwe mu nzego zahagaritse ibikorwa. Abantu ibihumbi bibarirwa mu binyacumi batakaje akazi.

Leta y’u Rwanda yatangaje zimwe mu ngamba zo gufasha abikorera guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo zirimo;

Gutegeka za banki korohereza abafite imyenda uburyo bwo kwishyura, korohereza abacuruzi bafite ibibazo mu kwishyura imisoro, kutishyuza kohereza no kwakira amafaranga mu ikoranabuhanga n’izindi.

Gusa muri iyi baruwa, iri shami rivuga ko hari abacuruzi b’abanyamuryango baryo babwiwe na banki bafitiye imyenda ko inyungu kuri iyo myenda iziyongera muri iki gihe batari kubasha kwishyura.

Iri shami rivuga ko mu myaka ine ishize, hoteli zirenga 50 zatejwe cyamunara cyangwa zigahindura ibikorwa kubera ibibazo byo kwishyura imyenda y’amabanki.

Rikavuga ko hoteli zarokotse iyo nkubiri n’ubu zari zigihanganye n’umutwaro wo kwishyura za banki.

Mu ibarura mu bakora ubushabitsi bwo; gucumbikira abantu, gutwara abakerarugendo, gutwara abantu no kwakira inama iri shami ngo ryasanze kugeza mu mpera z’ukwezi gushize aba barahombye miliyari 34,9 y’u Rwanda.

Rivuga kandi ko abakozweho iryo barura ari 24% by’abari muri ubwo bushabitsi, bityo ko iki gihombo kizakomeza kuba kinini uko abandi bari muri ibi bikorwa bazagenda batanga imibare yabo.

Barasaba leta kubahembera abakozi

Iri shami ry’ubukererarugendo mu bikorera, risaba leta koroshya inyungu ku madeni izasabwa abari muri ubu bushabitsi mu gihe ubu batariho bakora kandi bari guhomba.

Risaba leta gushyiraho uburyo bwo guhemba abakozi bo muri ubu bushabitsi kugeza bongeye gukora uko byari bisanzwe.

Risaba leta kandi gushyiraho ikigega cyo guha amafaranga abakora ubu bushabitsi ngo babashe kongera gukora nibura mu gihe cy’amezi 12.

Leta y’u Rwanda iri mu bihugu biherutse gukurirwaho kwishyura imyenda ifitiye ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Iherutse kandi kwemererwa n’iki kigega inkunga ingana na miliyoni $109. Byose bigamije gufasha guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka kizagira ku bukungu n’imibereho muri rusange.

Ubukerarugendo buri mu byinjiriza u Rwanda imari nini, imibare ya RDB ivuga ko mu 2017 uru rwego rwinjije mu gihugu miliyoni $438.

Umwaka ushize, umukuru w’ikigo RDB yatangaje ko mu bukerarugendo u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza miliyoni $800 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *