Koperative KIMI yabonye ubuyobozi bushya bugiye kuyiha icyerekezo gihamye

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 15 Ukwakira 2019 , Abanyamuryango ba Koperative KIMI bishyiriyeho ubuyobozi bushya bubabereye mu gikorwa cy’amatora yabaye mu mucyo no mu ituze , abatowe nabo barahirira kutazatatira igihango no  kuzubahiriza inshingano nshya batorewe , baharanira kuzateza imbere Koperative no kuzamura abanyamuryango bayigize. 

Aya matora yari yitabiriwe n’abanyamuryango bari babukereye kuko hafi ya bose bari bafite inyota yo kubona ibintu bihinduka , nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwacyuye igihe butigeze bugira icyo bubagezaho , ahubwo kuri ubu Koperative ikaba yarisanze mu madeni arenga Miliyoni 7.000.000 Frw ari hagati mu banyamuryango , ndetse n’amakonti yayo ari muri  AB Bank ariho asaga Miliyoni 16.000.000Frw akaba yarafatiriwe.

Koperative KIMI ubusanzwe  iharanira iterambere mubikorwa  by’ikoranabuhanga , ikaba  icuruza i bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye. Iyi koperative yashinzwe igamije guca akajagari kakorwaga na bacuruzaga ibikoresho mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ibyo bacuruzaga bigashidikanywaho  haba ku nkomoko yabyo ndetse n’ubuziranenge , aba bakaba barahoze bakorera ahazwi nko ku Iposita no k’umusigiti  m’Umujyi wa Kigali.

Perezida wa Koperative Ntirenganya
Safari perezida wa ngenzuzi

Ubwo hakirwaga indahiro z’abatowe

Ntirenganya bamuhundagajeho amajwi karahava
Kumwanya w’ubunyamabanga Safari yeretswe ko akunzwe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *