Umusirikare w’u Rwanda yiciwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique yiciwe mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo mu gace ka Nana-Mambéré kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Itangazo rya guverinoma ya Centrafrique rivuga ko ejo tariki ya 13/07/2020, umusirikare w’u Rwanda yaguye mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu,aturikanywe n’igisasu cyatezwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wiyise 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation )gikomeretsa n’abandi 2 gusa ntihatangajwe aba bandi ibihugu bakomokamo.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yababajwe n’icyo gitero maze yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera na Leta y’u Rwanda muri rusange.

António Guterres,yasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique gukora uko bushoboye bukamenya abagabye icyo gitero ku buryo bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Iki gitero kibaye hashize iminsi MINUSCA ikoze umuhango wo guha icyubahiro abakozi bayo icyenda bari baherutse kwitaba Imana bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu mezi ane yari ashize, hari ku wa 08 Nyakanga uyu mwaka

Muri abo icyenda harimo undi musirikare w’umunyarwanda hamwe n’undi w’Umurundi.

Kuwa 10 Mata 2018,nabwo umwe mu ngabo z’u rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique yaguye mu gikorwa cyo gutabara abaturage mu Mujyi wa Bangui.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro, muri icyo gikorwa niho umwe yasize ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *