Algerie: Perezida Bouteflika birangiye avuye ku izima

Perezida Abdelaziz Bouteflika wa Algeria, yahagaritse umugambi wo kwiyamamariza manda ya gatanu, igitekerezo cyateje imyigaragambyo ikomeye yari imaze ibyumweru bitatu.

Bouteflika ayoboye igihugu cye imyaka 20, gusa amaze igihe adakunda kugaragara mu ruhame kubera intege nke zituma agendera mu kagare, cyane cyane kubera uburwayi bwamwibasiye mu 2013.

Umwanzuro wo kutiyamamaza utangajwe nyuma y’umunsi umwe Bouteflika w’imyaka 82 asubiye mu gihugu cye, nyuma y’ibyumweru bibiri yivuriza mu Busuwisi.

Mu butumwa yageneye abaturage be kuri uyu wa Mbere, Bouteflika yavuze nta “nta manda ya gatanu iteganyijwe,” kubera ko imyaka ye n’ubuzima bitamwemerera kuzuza inshingano uko byifuzwa.

Yakomeje ati “Icya kabiri, nta matora ya Perezida azaba ku wa 18 Mata. Ibi bigamije guhaza ibyifuzo mumaze igihe mugaragaza, hagamijwe gukuraho ibitabonwa kimwe.”

Yatangaje ko hagomba gutegurwa ibiganiro biganisha ku kurebera hamwe ingingo zose zikeneye kuvugururwa n’Itegeko Nshinga rishya, bigomba kuba mbere y’uko 2019 irangira. Bizageza no ku matora ahuriweho kandi impande zose zizayitabire.

Bouteflika yanatangaje ko hagiye gushyirwa guverinoma nshya izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka, bituma Minisitiri w’Intebe, Ahmed Ouyahia, yegura.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *