Kigali: Urubanza rw’ abakekwaho iterabwoba rwongeye gusubukurwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu baregwa iterabwoba, nyuma y’igihe kirenga umwaka batawe muri yombi.

Abakurikiranywe bashinjwa kuba mu itsinda ry’abasore n’inkumi bari mu mugambi wo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba itsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa y’idini ya Islam.

Urubanza rurabera mu muhezo naho icyumba cy’urukiko kikaba kizengurutswe n’abapolisi benshi.

Mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo ni bwo imodoka nini itwaye abaregwa cyari igeze imbere y’icyumba cy’iburanisha. Bose mu mwambaro w’ ibara ry’iroza riranga imfungwa, ab’igitsina gore bo bongeyeho bya bitambaro bibahisha amasura.

Ntibyari byoroshye kubafotora cyangwa kuba wabegera kubera ko abashinzwe kubarinda bakumiriraga kure ugerageje kubengera.

Nyuma y’umwanya muto bagejejwe mu cyumba cy’urukiko, umucamanza yahise ategeka abatarebwa n’urubanza gusohoka kugira ngo rukomeze mu muhezo. Ni icyemezo cyahise cyubahirizwa, abapolisi bahinda abari baje gukurikira uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruburanishwa mu muhezo, bushimangira ko bimwe mu bivugirwa mu rukiko bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu.

Abaregwa bo bakomeje kunenga uyu muhezo bavuga ko bifuza kwiregura mu ruhame, bakiyambura icyasha bavuga ko basizwe n’ubushinjacyaha.

Abaregwa ni 44 barimo abana batatu. Kuri aba bana urukiko rwamaze gufata icyemezo cy’uko bagomba kuburanira ukwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha bwemeza ko bufite ibimenyetso byerekana ko abo burega bari mu mugambi wo kwitabira urugamba rw’imitwe y’iterabwoba. Mu rugo rw’umwe mu baregwa ngo bahasanze akayabo kangana na miliyoni y’amadolari y’Amerika. Aya ngo ni ayo bagombaga gukwirakwiza mu rubyiruko mbere yo kurwinjiza mu mugambi w’iterabwoba.

Ngo hari n’abafatiwe ku kibuga cy’indege aho bari batangiriye urugendo ruberekeza mu bihugu bya Syria na Iraq, ahavugwa umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Uko bigaragara uyu muhezo uzatuma amatsiko ya benshi adashira ku bijyanye n’ikibazo cy’iterabwoba ryari ritamenyerewe mu Rwanda.

Bamwe mu bunganira abaregwa bavuga ko bitazorohera ubushinjacyaha kubona ibimenyetso bigaragaza iterabwoba kandi hafi ya bose barafatiwe mu Rwanda, kure cyane y’aho bivugwa ko bari gukorera icyaha.

Gusa banagaragaza impungenge z’uko bishoboka ko aba bakatirwa igifungo kinini kubera amarangamutima ashingiye ku rugamba mpuzamahanga rwiswe urwo kurwanya iterabwoba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *