Ishuri Morning Star mu mihigo yo kuzamura ireme ry’Uburezi

Ishuri  Morning Star riherereye mu Intara y’Amajyepfo , Akarere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda , kuri ubu rifite intumbero yo gukorera ku mihigo izafasha cyane kuzamura ireme ry’uburezi kugera kurwego rushimishije kandi ruhesha ishema ababyeyi bahisemo kuharerera , aho umwana uzaba yiga kuri iri shuri intego ntayindi uretse gutsindira kumanota yo hejuru.

Ishuri Morning Star ryihaye intego yo kuzamura ireme ry’Uburezi rikazaba icyitegererezo

Tuganira na Havugimana Gadi washinze ishuri Morning Star , ari kumwe  n’umuyobozi w’ishuri  hamwe n’abarimu ,badutangarije uburyo biyemeje gukorera ku mihigo hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi , aho  ishuri Morning Star rizajya ritsindisha abanyeshuri baryigamo ,baba banoherejwe kubindi bigo mubyiciro byisumbuye , nabwo bakazamurwa n’ubuhanga  bahakesha cyane ko izo ngero zahozeho na mbere kuko umunyeshuri wigeze kuza  mu myanya y’imbere mu basoje amasomo y’icyiciro kibanza Tronc Commun mu ishuri Fawe Girls  School , yari yarize kuri Morning Star ,akaba yitwa Mwizerwa Amen Gisele.

Umuyobozi Mukuru ari nawe watangije ikigo Morning Star  Havugimana Gadi

Amavugurura yakozwe azihutisha  ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Havugimana Gad watangije iri shuri akaba ari nawe muyobozi mukuru waryo , yadutangarije ko nyuma yo gusuzumira hamwe ibitaragendaga neza  ngo umuvuduko wifuzwa ugerweho mu kwesa imihigo ahanini bitewe n’imyitwarire ya bamwe mu bakozi batatangaga umusaruro nkuko byari byitezwe , yahisemo kubasezerera bityo aha akazi abiyemeje gukorera ku mihigo kandi bagahiga kuzayesa , ibyo bigakorwa kubufatanye bwabarebwa n’uburezi bw’umwana urererwa mu ishuri Morning Star kandi bikajya bikorerwa ubugenzuzi  hagamijwe gukosora no kongera imbaraga aho zikenewe.

Umuyobozi w’ishuri  Issa Ugiramahoro  nawe yashimangiye Intumbero yo gukorera ku mihigo aho yagize ati “Twahigiye imbere y’ababyeyi barerera hano muri rusange  , kandi buri mu mwarimu wese azagira imihigo yihariye agomba guharanira kwesa ,akazajya akurikiranwa kenshi kugirango harebwe niba ibyo yiyemeje birimo gushyirwa mu bikorwa , kandi hari icyizere ko bizagerwaho twese dufatanije nk’abasenyera umugozi umwe”.

Umuyobozi w’ishuri  Issa Ugiramahoro

Mukashyaka Mathilde utuye mu murenge wa Runda akagari ka Ruyenzi , akaba afite umwana wiga mu ishuri Morning Star mu mwaka   wa kabiri w’amashuri abanza , yahamije ko uburezi buhatangirwa butanga icyizere kuko mu gihe gito umwana wabo amaze ahiga yatangiye kugaragaza impinduka cyane ko aho yigaga mbere yahabwaga amasomo mururimi rw’icyongereza  , ubu akaba yiga mu gifaransa ndetse akaba atangiye kukivuga ukurikije n’igihe ahamaze.

Bizimana Jean Baptiste utuye mu murenge wa Runda ,akagari ka Ruyenzi ,umudugudu wa Nyagacaca , nawe ufite abana babiri biga kuri Morning Star mu ishuri ribanza ndetse n’iryincuke , yavuze ko abana biga neza kandi bagatsinda kurugero rushimishije , ibintu ashingiraho ashima ireme ry’uburezi rihabwa abana babo , akanahamagarira n’abandi babyeyi batigeze bamenya ibyiza byo kurera ku ishuri  Morning Star ko bakwihutira guhimo neza cyane ko imiryango igifunguwe kubifuza kuhasaba imyanya.

Aba babyeyi bombi banagarutse kubijyanye n’ubuzima bw’abana biga kuri iki kigo ,bavuga ko kuba abanyeshuri bahabwa amafunguro y’ibanze ya mugitondo ndetse n’ifunguro ryuzuye rya saa sita ,bituma babasha gukurikira amasomo yabo neza n’ubuzima bwabo bukarushaho kumererwa neza.

 

 

Mutesa Bernard

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *