Pakistani:Abagera kuri 31 baguye mu gikorwa cy’amatora

Ibikorwa by’urugomo byadutse mu gihugu cya Pakistani ku munsi abaturage babarirwa muri za miliyoni bagejeje igihe cyo gutora bitabiriye amatora, igitero gikomeye kikaba cyaguyemo abantu 31 bishwe n’igisasu mu mujyi wa Quetta.

Ahandi, ibitero bito byabaye ndetse habaho no gukozanyaho mu ndorerezi z’amashyaka, babiri bahasiga ubuzima naho abandi benshi barakomereka. Abatora bari guhitamo hagati y’ishyaka rya Imran Khan, wahoze ari icyamamare mu mukino wa kriketi, ndetse n’irya Nawaz Sharif, wahoze ari Minisitiri w’intebe akava kuri uyu mwanya mu buryo buteye isoni. Bwana Sharif watsinze amatora aheruka, ari gukurikirana aya matora ari muri gereza. bargains on women s nike air max 95 sd sneaker Yafunzwe ashinjwa ibirego bya ruswa bikubiye mu iperereza ryasohowe mu nkuru za Panama Papers. nike air max 270 white volt ah8050 104 the sole supplier Ariko ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’impungenge z’uko aya matora yabamo uburiganya n’ibikorwa by’urugomo. Akanama k’uburenganzira bwa muntu muri Pakistani karavuga ko hagiye habaho ibikorwa “bigaragara” byo kugerageza gukora uburiganya ku biva muri aya matora. Nubwo umutekano wakajijwe mu gihugu hose , abasirikare barenga ibihumbi 370 boherejwe kurinda ibiro by’amatora bitandukanye, ibikorwa by’urugomo byanze bibaca mu rihumye. 9a3d0993 9491 4177 b870 1fcbe4820c1d jpg Abategetsi baravuga ko igitero cyo mu mujyi wa Quetta, mu ntara ituje ya Balochistan, cyari igitero cy’ubwiyahuzi cyari kigambiriye guhitana abapolisi bari bari ku muryango w’ibiro by’itora. mens nike air max 2016 air max 2016 men Mu ntangirio y’uku kwezi, igitero cyabereye mu gace ka Mastung gaturanye n’ahabereye icy’uyu munsi, cyishe abantu 149. Kibaye kimwe mu bitero by’ubwiyahuzi bikoresheje ibisasu cyaguyemo abantu benshi cyane mu mateka ya Pakistani. nike homme nike air jordan 3 retro excellente qualite nike homme Cyigambwe n’umutwe wiyita leta ya kisilamu. Aya matora y’uyu munsi ni ingenzi kubera ko buraba bubaye ubwa kabiri leta iyobowe n’abasivili iba ihaye ubutegetsi indi leta nayo iyobowe n’abasivili, nyuma yo kurangiza manda yayo yose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *