Uruhare rw’umugabo nk’inkingi ya Mwamba mu bw’ubwuzuzanye bw’umuryango– RWAMREC

Kuri uyu wa Kabiri tariki, 03 Ukuboza 2019 , Mu nama yahuje Umuryango wa RWAMREC n’imiryango itari iya leta iharanira uburinganire n’ubwuzuzanye  , yagarutse ku ruhare rw’umugabo mu iterambere ry’umugore hifashishijwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango hagamijwe gusigasira ubusugire bw’imiryango itarangwamo ibibazo n’amakimbirane. 

Mico Patrick umukozi wa RWAMREC ushinzwe guhugura n’imishinga

Mico Patrick, umukozi muri RWAMREC ushinzwe ubuvugizi n’imishinga , avuga ko muri iki gihe hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhugura imiryango  mu bikorwa  byose by’umwihariko  abagabo , cyane ko  bose bagira ubufatanye mu iterambere ry’umuryango bityo ibyasenyaga imbereho n’imikurire y’abakomoka mu miryango bihinduke amateka.

Yagize ati:” Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje ni uko mu rugo abagabo aribo bafata ibyemezo mu miryango ugasanga nibo bashyira abagore kuri gahunda, ariko iyo bahuguye umugabo n’ umugore mu miryango bahuriza hamwe bagafata umwanzuro bumvikanyeho  bombi  kandi ibyemezo byabo bigatanga umusaruro”.

Aha atanga ingero ku kwigisha indyo yuzuye umugore utwite aho avuga ko bagomba gufatanya n’umugabo muri izo nyigisho kugirango babashe kunganirana aho umwe yacitse intege.

Ati:”Usanga nko muri gahunda zo kwita ku bagore batwite mu kubigisha ku bigendanye n’imirire mu gufata indyo yuzuye, akenshi usanga higishwa umugore hakirengagizwa umugabo babana mu rugo uzamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe kugirango umwana azavuke neza, icyo tubashishikariza ni ukubigisha bombi kugirango n’umugabo abishyire muri gahunda.”

Yvonne Umuhoza ukora mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku myaka no ku bumuga muri HI

Umuhoza Yvonne, Umukozi mu muryango utegamiye kuri Guverinoma, Humanity and Inclusion, umushinga wo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku myaka no ku bumuga ukorera mu turere twa Rutsiro na Gasabo. Avuga ko ibibazo byo mu muryango byose bishingiye ku muco bishingiye ku burere abana bahawe kandi bakuranye.

Agira ati “Ikibazo gishingiye ku muco kuko abagabo batojwe kuba abatware kandi ko abagore bari hasi yabo. Ibibazo nk’ibyo bigira ingaruka nyinshi ku muryango kuko iyo umugabo abaye umutware w’ibintu byose by’urugo, ashobora gucunga umutungo nabi urugo rugakena. Abana bavutse ari abahungu  mu rugo na bo niko bakura bakumva ko ari abatware ba byose, umukobwa ntacyo avuze.”

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe muri gahunda ya leta y’u Rwanda yashyizweho kugira ngo hanozwe uburenganzira n’inshingano bingana hagati y’Umugore n’umugabo, nkuko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo kuwa 20/09/2007 Rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mw’iterambere ry’igihugu

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *