“Menyereza umwana  inzira akwiriye gucamo,azarinda asaza akiyigendaremo “.Rev Pastor Theoneste Karemera

Itorero  Bethesda  Holy Church  Paroisse  ya Mayange mu Akarere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba ,  rihamya ko kwigisha umwana akagira ubumenyi akiri muto ,bimubera ishingiro ryo kumenya n’andi masomo azigishwa  mu yandi mashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye , bityo akazavamo ingirakamaro ku giti cye, umuryango n’igihugu muri rusange, by’umwihariko byaba bikozwe n’Itorero umwana agakura yubaha Imana ndetse akazavamo umuvugabutumwa mwiza.

 Rev Pasteri Theoneste KAREMERA Umushumba w’Itorero  Bethesda  Holy Church  Paroisse  ya Mayange  mu Akarere ka Bugesera , yagaragaje ko imvano  y’igitekerezo cyo gushinga  ishuri  ry’incuke yaturutse ahanini ku kuba iri torero  riharanira kwishakamo ibisubizo.

 Yagize ati:”Tujya gushyiraho ishuri twari dufite  intego tugenderaho  ivuga kugorora  umwana akiri muto bihuye n’umugani Abanyarwanda baca aho bavuga ngo ” Igiti  kigororwa kikiri gito” ibi kandi bikuzuzanya n’Ijambo ry’Imana  rivuga ngo “Menyereza umwana  inzira akwiriye gucamo,azarinda asaza akiyigendaremo “.

Yongeyeho ko muzindi ntego zashingiweho hashingwa iri shuri ,  harimo kugendera ku ndangagaciro  zijyendanye n’imyemerere   mu Itorero ,aho ku isonga hazamo gutoza abana gukurana  umuco wa gikristo wo kubaha Imana  bakiri batoya , hatirengagijwe n’umuco nyarwanda.

Rev Pasteri  Theoneste KAREMERA Umushumba w’Itorero Bethesda Holy Church Paroisse ya Mayange mu Akarere ka Bugesera

Iri torero kandi ryafashe  ingamba zihutirwa mu gutangiza ishuri ry’abana b’incuke mu rwego rwo  gukura abana mu bwiguge  ndetse n’indi mico itabereye umwana w’umunyarwanda  , cyane ko wasangaga kenshi  bazerera hirya no hino  kuko usanga kenshi ababyeyi baba bahugiye mu gushaka imibereho , kuburyo byari ihurizo mu muryango , ibi kandi  bikaba byaraterwaga ahanini no kuba mu Akarere ka Bugesera  kagizwe n’abaturage benshi batuye  ku midugudu itaregerezwa amashuri y’incuke , bityo  bikaba ingorabahizi kubonera abana uburyo bwo kwiga.

Itorero  Bethesda  ryatekereje  ku ireme ry’uburezi  rikwiye  guhabwa abana  ryigisha , maze rihitamo  gushaka inzobere  mu gutanga ubumenyi cyane  bujyanye n’amashuri  y’incuke , ndetse  rinaha amahirwe abana bose  kuko  ibiciro rigendereho  byorohera imiryango  hafi ya yose , hakaba n’indi miryango isanzwe ifashwa n’Itorero.

Rev Pasteri  Theoneste KAREMERA  ashima  uruhare rwa Leta mu gushyigikira uburezi  , aha agashimangira intambwe nziza Akarere ka Bugesera  gatera mu guharanira ibyafasha umwana  gukurikira masomo  ye neza  , ibi akabishingira ku nkongoro  bahabwa  kuwa Mbere no kuwa Kane , ndetse n’izindi nama  badashwema kubagira .

Aimable  KASAVUBU ushinzwe  kugenzura umutungo w’ ishuri  n’imikoreshereze yawo ,akaba anasanzwe anaharerera abana be , yasobanuye byimbitse intego nyamukuru  yatumye hatekerezwa kurishinga ,asobanura ko ahanini byakozwe  hifuzwa gufasha  abana kubona ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kwitegura  neza banagera mu mashuri  abanza bakabasha gutsinda neza babikesha ubumenyi bavoma muri iri shuri , byongeye bikaba umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi kurera hagamijwe kwimakaza ingangagaciro zikwiriye umuryango ndetse na gahunda ya leta igira iti “Uburezi kuri bose ” .

Aimable  Kasavubu ushinzwe  kugenzura umutungo w’ ishuri

Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri  ishuri bashima cyane  uruhare rw’Itorero Bethesda , aho bahamya ko ryabafashije guhindura ubuzima bw’abana babo  mugihe bitari kuborohera kubabonera uburyo bwo kwiga  nyamara ariwo murage mwiza  bifuza  guha urubyaro , by’umwihariko bagashima ko umwana warerewe mu Itorero akurana ingangaciro zo kuzibukira ikibi ahubwo akimakaza icyiza , byongeye akubaha Imana , akazavamo umuryango  w’icyitegererezo  kandi ubereye  igihugu.

Abana barangije amasomo mu ishuri ry’Itorero Bethesda  barangwa no gutsinda ,bikagaragarira ku manota ndetse n’imyanya myiza bagira ku  bindi bigo by’amashuri baba barakomerejemo mu byiciro byisumbuye.

Rev Pasteri Kayihura Theoneste afata umwanya akaba umwigisha nk’icyitegererezo 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *