Canada yemeje uwa 7 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Inteko Ishinga amategeko ya Canada yemeje ku bwumvikane busesuye ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, iba umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni intambwe ikomeye itewe mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Canada yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe ndetse Guverineri Mukuru wayo, Julie Payette, ari mu gihugu guhera ku wa 5 Mata aho yanitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.

Uyu munsi wemejwe n’Inteko ya Canada ku busabe bwazamuwe na depite Rob Oliphant, abanza kugaragaza ingaruka Jenoside yasize mu mezi atatu gusa yamaze nk’uko Televiziyo y’Inteko Ishinga amategeko ya Canada, CPAC, yabitangaje.

Yakomeje ati “Dushingiye ku kuba iyi Jenoside yarashobotse kubera ko umuryango mpuzamahanga utagize icyo ukora, Inteko Ishinga amategeko yibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yongeye gushimangira ko ishyigikiye amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ndetse yemeje itariki ya 7 Mata nk’Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Abadepite bose bemeye ubu busabe mu bwumvikane busesuye.

Uretse Canada, ku Cyumweru Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nawe yasabye ko itariki ya 7 Mata yemezwa mu Bufaransa nk’umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Canada ni kimwe mu bihugu byari bifite ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, ziyobowe na General Romeo Dallaire nubwo zitabashije gutabara abicwaga, mu gihe yari yatanze amakuru mu Muryango w’Abibumbye ntihagire igikorwa.

Ku wa 7 Mata Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka kimwe mu bihe bibi byabayeho mu mateka ya vuba.

Ati “Kuri uyu munsi, twifatanyije n’abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga mu kwibuka no guha icyubahiro ku bazize Jenoside. Twifatanyije n’imiryango yabo n’inshuti, n’undi wese ubayeho mu gahinda n’ihungabana byatewe n’aya mahano.”

Yasabye Abanya-canada bose kwifatanya n’abiciwe ababo mu myaka 25 ishize, ashimangira ko Jenoside yakorewe abatutsi yeretse amahanga ingaruka zishobora guterwa n’amacakubiri n’urwango.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *