USA:Abashyigikiye Trump baturanye bakora imyigaragambyo

Ibikorwa byatunguye Isi yose ni ukubona abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), igihugu gifatwa nk’intangarugero mu bya demokarasi, haba imyigaragambyo iteye ubwoba y’abatishimiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.

Ku Gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 6 Mutarama 2021, ni bwo abaturage amagana bigabije ingoro y’inteko Ishinga Amategeko ya USA i Washington DC bateza imivurungano ikomeye yanaguyemo umugore umwe abandi bagakomereka.

Abigaragambyaga barasaba ko ibyavuye mu matora byahindurwa kuko ngo Perezida Donald Trump ugomba gutanga intebe y’ubuyobozi yibwe amajwi bigatuma adatsinda kandi ngo abenshi ari abamushyigikiye .

Abo bashyigikiye Trump bavuga ko batazigera bacika intege zo kugaragaza ukuri nubwo bigoranye ko bashobora gutuma ukuri kw’ibyavuye mu matora byirengagizwa.

Joe Biden watorewe kuyobora Amerika guhera tariki ya 20 Mutarama 2021, yasabye Perezida Trump guhosha ayo makimbirane kuko abamushyigikiye bagendeye ku nyandiko ze yashyize ku mbuga nkoranyambaga bakabona kwigaragambya.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu Trump yari yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati: “Twese turabizi ko bitari amatora ahubwo kwari ukunyereza amajwi. Ndabizi ko mubabaye ariko mwihangane.”

Mu masaha ya 14:15 z’amanywa (19:15GMT) ni bwo insoresore zambaye imyambaro izikingira zinjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko zitangira gusambaguza ibyo zisanze.

Kamala Harris watorewe kungiriza Joe Biden na mugenzi we bari mu muri iyo Nyubako bafashijwe kuyivamo rwihishwa, mu gihe abashinzwe umutekano bahise baza guhangana n’iryo tsinda.

Nyuma y’igihe bahanganye havuga urufaya rw’amasasu ni bwo haje gutangazwa ko inyubako yongeye kugarura ituze nyuma yo kwigarurirwa n’abashinzwe umutekano.

Hamwe n’ubundi butumwa amaze iminsi yandika, zimwe muri konti za Trump ku mbuga nkoranyambaga zabaye zihagaritswe by’agateganyo banamumenyesha ko nadasiba ibyo yanditse byakuruye imvururu zishobora guhagarikwa burundu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *