Libiya:Intambara yadutse itangiye guhitana abenegihugu

Intagondwa ziyobowe na Gen. Khalifa Haftar ufite imbaraga zidasanzwe zikomeje guhangana n’ingabo ziri ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe wa Libya, Fayez al-Serraj ushigikiwe na UN,aho abantu bagera kuri 32 bamaze kwicirwa muri iyi mirwano.

Mu minsi ishize nibwo Gen. Khalifa Haftar wari uherereye mu burasirazuba bwa Libya, yatangaje ko agiye kurwanya ubutegetsi bushyigikiwe na UN, buyobowe na minisitiri w’intebe Fayez al-Serraj.

Uyu mu jenerali warahiriye kwigarurira umujyi wa Tripoli,ari kugenda awusatira ari nako benshi mu banya Libya bahasiga ubuzima.

AFP yatangaje ko iyi mirwano ihuje intagondwa za Haftar na Leta,zimaze gupfiramo abantu 32,abarenga 50 barakomereka.

Ku munsi w’ejo nibwo ikibuga cy’indege cya Mitiga airport cyarashweho amabombe n’indege,bituma ingendo z’indege zihagarara.

Minisitiri w’Intebe wa Libya, Fayez al-Serraj akomeje gushinja uyu Gen Khalifa Haftar wahoze ayoboye ingabo za Libya,LNA, gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Ku cyumweru nibwo intambara ikomeye yabereye hafi y’umujyi wa Tripoli,ibisasu biremereye biraraswa ku mpande zombi zihanganye ari nako inzirakarengane zibigwamo.

Gen. Khalifa Haftar
Ingabo za Gen. Khalifa Haftar ubwo zinjiraga mu mujyi wa Derna uherereye Iburasirazuba bwa Libiya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *