Bamwe mu bakora mu birombe nta bwinshigizi bafite

Bamwe mu baturage bakora ubucukuzi mu birombe bya Musha na Ntunga, biherereye mu karere ka Rwamagana  batewe impungenge no kuba batazi niba bafite ubwishingizi, kuko abakoresha babo bababwira ko babufite nyamara nta gihamya bafite.

Abakozi bakorera mu birombe bya Musha na Ntunga, mu karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe ubwoba no kuba batizeye ko bafite ubwishingizi nubwo abakoresha babo bababwira ko ba bufite. Ibyo bigatuma biheba cyane batekereza ko nibaramuka bagezweho n’ibyago bikagera ku rupfu, imiryango yabo izahagokerwa bitewe nuko batiteganyirije.

Nsengimana Ildephonse ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Musha na Ntunga yagize ati” dutewe impungenge no kuba tubwirwa ko dufite ubwishingizi nyamara ntiduhabwe ikarita ibigaragaza, nubwo tujya mu birombe ubwoba buba ari bwinshi. Iyo twumvise abagwiriwe n’ibirombe hirya no hino bituma turushaho kwiheba”.

Uyu mugabo yagize ibyago abura uwo bashakanye biturutse ku mpanuka yo mu kazi kuko nawe yakoraga ubucukuzi mu kirombe cya Perani.

Avuga ko iyo yibutse uko yabuze uwo bashakanye bimutera ubwoba bwinshi ko nawe ejo byamubaho adafite ubwiteganyirize ngo kuko impozamarira ya miliyoni imwe n’igice bamuhaye ubwo yaburaga uwo bashakanye,  ntacyo yazamarira abana be yaba asize mu gihe atigeze yizigamira.

Uyu Nsengimana Ildephonse afite abana babiri yasigiwe na nyakwigendera Niyonshima Olive, yitabye Imana tariki ya 21 Mutarama 2019,  agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Perani aho yakoraga. Avuga ko atari gushobora kubarera kuko bari bakiri bato, ikindi ngo ntiyari kubona ubushobozi bwo kubitaho kuko amafaranga yahawe n’ubuyobozi bw’ikigo ya Perani umugore we yakoreraga ari macye, ku buryo atari kubarera wenyine ko ahubwo yahisemo kubaha mushiki we uherereye i Rubavu.

Nkurayimana Thimothy ni umukoresha wa Nsengimana, twagerageje kumubaza kuri iki kibazo kijyanye ni ubwishingizi bw’abakozi bakoresha yirinda kugira icyo abivugaho.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rwamagana, Gakuba Damascene, yavuze ko nubwo nta mukozi urabagezaho icyo kibazo, ko bagiye kugikurikirana bakareba basanga gihari kigashakirwa uko cya cyemuka nkuko amategeko abiteganya.

Yagize ati “tumenyereye ko abakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro baba bafite ubwiteganyirize bw’abakozi yewe nababarizwa mu mirimo itanditse (inform sector) nabo itegeko ryaravuguruwe ubu bemerewe kugira ubwiteganyirize bw’abakozi.” Yakomeje agira ati “itegeko ry’umurimo mu Rwanda  ryarahindutse abahoze mu mirimo itanditse ariyo inform sector mbere ntabwo itegeko ryabarengeraga ngo ribahe ubwishingizi bwa RSSB ariko itegeko rya 2018 ribaha Uburenganziriza bwo gushyirwa mu bwiteganyirize bw’abakozi.  No mu byerekeye ubuzima ni umutekano aho bakorera,.tugiye kubikurikirana ni dusanga bidakurikizwa tuzaharanira  ko itegeko rishyirwa mu bikorwa kuko rirahari.”

Yasabye abakozi bose bakora ubucukuzi bafite impungenge zo kutagira ubwishingizi ndetse nabafite amakoperative ba babarizwamo ko bajya begera ibigo by’ubwiteganyirize bakabafasha kumenya  niba koko abakoresha babo babazigamira ndetse bagahabwa na nimero iranga ikarita y’ubwiteganyirize.

Mu karere ka Gakenke bo bafite impungenge zo kutabona ubuvuzi bwihuse

 Abacukuzi ba Gasegereti, mu kirombe cya Kabushara, mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, Akagari ka Gisozi, bo ngo bafite ubwishingizi bwa Ejo Heza ndetse banafite ubwisungane mu kwivuza. Gusa ngo impungenge nizose zishingiye kutabona ubuvuzi bwihuse mu gihe habaye impanuka.  Ibitaro birikure yaho bakorera, kandi n’imiterere yaho bacukura ikaba ifite ubutumburuke bunini bituma nta vuriro ryahubakwa.

Munyazikwiye Jean Claude umaze imyaka irindwi akorera muri icyo kirombe cya Kabushara,  yemeza  ko  iyo bahuye n’impanuka zo mu kazi, bifashisha  ingobyi za kinyarwanda za cyera. Ibyo ngo birabavuna kubera ko ari mu misozi kandi kugera ku bitaro hareshya nka 2 km uvuye aho ikirombe giherereye.

Cyakora ngo umukoresha wabo abishyurira ubwishingizi mu kwivuza mu kigo cya  Radiant, ku buryo nta mbogamizi bajya bakunda guhura nazo mu kwivuza.

Nzabonimpa Issa, rwiyemezamirimo nyiri kirombe cya Kabushara, ahamya ko kuva yatangira ubucukuzi bwa gasegereti, abakozi be batarahuriramo n’ikibazo cy’impanuka.  Kandi ngo kinaramutse kibaye, hateganijwe  impozamarira yo gufasha umuryango waba usigaye mu gihe umukozi yaba apfuye.

Nzabonimpa Issa ni rwiyemezamirimo watangiye kwiga kubungabunga ibijyanye n’amabuye y’agaciro akaba avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2008. Kuri ubu ni nawe ufite ikirombe gifite amateka y’igihe kirekire kuko cyavumbuwe ubwo u Rwanda rwategekwaga n’abakoroni.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukunze kugagararamo ibyago byinshi bizana urupfu. Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB mu Rwanda gisaba abakoresha bose kugira ubwiteganyirize bw’abakozi bakoresha.

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB giteganya ko, uwiteganyirije agobokwa mu ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi. Igihe yitabye Imana azize impanuka cyangwa indwara bifitanye isano n’akazi, abo asize bahabwa amafaranga wo kubagoboka. Hanatangwa amafaranga afasha mu gushyingura uwitabye Imana mu gihe azize impanuka ifitanye isano n’akazi.

Abakora mu birombe bahorana impungenge zo kutitabwaho uko bikwiye bikwiye kubera impanuka za hato na hato zitungurana
Imiterere y’ibirombe ikunze guhitana benshi mu babikoramo

Byateguwe na Florence Uwamariya & Budenciane Nyiramayira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *