CAF CC: AS Kigali imaze gutsinda Kinondoni yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri Weekend nyuma yo gutsindira muri Tanzania ikipe ya Kinondoni Municipal Council [KMC] ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryubanze rya CAF Confederations Cup.

Nubwo mu mukino ubanza yananiwe kwibikira impamba ihagije ikanganya 0-0,ikipe ya AS Kigali yakoze ibyo benshi batatekerezaga itsindira mu rugo ikipe ya KMC ibitego 2-1,ikatisha itike yo kwinjira mu cyiciro gikurikiyeho.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 29 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kalisa Rachid ku mupira mwiza yahawe na Benedata Janvier.AS Kigali yagiye kuruhuka iyoboye n’igitego 1-0.

AS Kigali yari ihagaze neza muri uyu mukino,yakomeje kwirinda ko yakwishyurwa iki gitego kugeza ubwo yaje kwiba umugono KMC ku munota wa 63 ishyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane.

AS Kigali yahise yizera kubona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko KMC yasabwaga gutsinda ibitego 3 mu minota yari isigaye.

KMC nk’ikipe yari imbere y’abakunzi bayo kuri Uwanja wa Taifa yaje kubona igitego cy’impozamarira mu minota ya nyuma gitsinzwe na Yussuf Ndikumana kuri penaliti.

Nubwo AS Kigali itagize amahirwe yo gukinisha abakinnyi bayo barimo abanyamahanga yaguze ndetse na Haruna na Bakame,yitwaye neza mu ijonjora rya mbere, igomba guhura n’izarokoka hagati ya Proline yo muri Uganda cyangwa Master Security yo muri Malawi mu ijonjora rya kabiri.Umukino ubanza wabahuje, Proline yatsinze 3-0 Master Security FC yo muri Malawi.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.