Ngororero: Abantu bane muri batanu bari mu kirombe cyabahitanye, umwe ntaraboneka

Abantu batanu bari bagiye gucukura amabuye mu kirombe mu buryo butemewe bane muri bo bapfuye bikekwa ko babuze Oxygen.

Aba bapfuye bacukuraga Wolfram mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Ngororero, umurenge wa Kabaya mu kagari ka Gaseke.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi  yavuze ko muri batanu bari babuze ejo, bane basanzwe bapfuye umwe akabura, gusa ngo baracyashakisha.

CIP Kayigi avuga ko kiriya kirombe cyari gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram ariko ‘cyarakomye’. Abagiye kugicukura ngo bari barenze ku mategeko.

Ati: “ Bariya bantu bari bagiye muri kiriya kirombe kandi gisanzwe gukomye. Kubera ko harimo gas hari impungenge ko yaba ariyo yatumye babura oxygen yo guhumeka, bikaba aribyo byashyize ubuzima bwabo mu kaga.”

Kayigi yakomeje asaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Intara y’Uburengerazuba by’umwihariko kwirinda kujya gushakira indonke ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba bose uko ari bane bahitanywe n’ikirombe bajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabaya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *