Ku nshuro ya 16 Kaminuza ya Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), yatanze impamyabumenyi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2019 Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), Ishami rikorera m’u Rwanda rikaba rifite icyicaro cyaryo m’Umujyi wa Kigali , ku nshuro ya 16  yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 582 barangije amasomo bahabwaga mu byiciro bitandukanye,ah bose bashimiwe intambwe bateye ,bakaba bahawe n’impanuro zo kutarera amaboko ahubwo bakuhutira guharanira icyabateza imbere n’ibihugu byabo muri rusange.

Mu basoje amasomo harimo 19 bo mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza, 421 bo mu cya Kabiri cya Kaminuza na 142 bo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo iry’Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukunguu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo.

Abasoje amasomo basabwe kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe kugira ngo bizabagirire akamaro mu kazi ka buri munsi.

Mu mpanuro zahawe abanyeshuli  barangije muri iyi kaminuza harimo gushishikarizwa gutinyuka bakabyaza umusaruro ubumenyi bahawe nkuko byagiye bigarukwaho n’Abayobozi mu myanya itandukanye muri kaminuza ya Mount Kenya . Byumwihariko  Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo muri Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda  Dr. Kamande Mercyline yagize  ati:”Abanyeshuri basoje amasomo yabo bose  bakwiye kwigirira icyizere aribyo bizabatera imbaraga zo gutangira kubyaz’umusaruro ibijyanye n’ubumenyi bakuye muri kaminuza yabo cyane ko byinshi mu bumenyi bahakuye bibahesha amahirwe menshi azabafasha guhindura ubuzima kuko kobona imirimo bitazabagora”.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo muri Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda  Dr. Kamande Mercyline

Abayobozi bakuru mur’iyi kaminuza  mu nama batanga butsa  aba banyeshuri ko bagomba  kurangwa no guhora bazirikana indangagaciro za Kaminuza barangijemo aho serivisi nziza,zizewe kandi zinoze, aribyo bigomba kuba umuco kandi akaba aribyo bizatuma bahora bifuzwa na benshi babikesha ubumenyi mubyo bize.

Umwe mu banyeshuri uri  mubahawe impamyabumenyi isoza ikiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s degree), ahamya ko kimwe mu bintu byabafashije gutsinda amasomo yabo , ari ugushyira hamwe no gukoresha imbaraga mu myigire yabo.

Yagize ati: “Kuva twatangira amasomo  kugeza uyu munsi twahawe impamyabumenyi , ibanga twakoresheje ntarindi uretse gushyira hamwe , tuzirikana kurwana ishyaka no kwereka abatubaye inyuma bose mu buryo butandukanye , ko bataruhiye ubusa bityo tukaba twishimira ko tubahesheje ishema”.

Aha yagaragaje ko rwari urugamba rutoroshye kugirango intego yabo igerweho , ariko kubw’umuhate no kwitanga byarashobotse.

Mu mishinga migari iyi Kaminuza ya  Mount Kenya ishami ryo mu Rwanda iteganya nkuko ubuyobozi bwayo bwabitangarije abari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi , harimo kuba harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango mugihe cya vuba hatangizwe uburyo bwo gutanga impamyabushobozi z’ikirenga (PhD).

Ibibi birori biba bitegerejwe na buri wese kuko bitera ishema benshi haba kuruhande rw’abanyeshuri , ababyeyi , imiryango  kaminuza ndetse n’igihugu ,byabereye  no muri Kenya aho Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatangiriye , ikabasha no kugaba amashami hirya no hino mu Akarere  ka Afrika y’Iburasirazuba.

Byari ibirori bifite umwihariko aho banasangiye umutsima bishimira ubyagezweho

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *