Boris Johnson yakandagiye ku meza aganira na Macron benshi babyita igitutsi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yagaragaye akandagira ku meza ubwo yaganiraga na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, maze benshi ku mbuga nkoranyambaga babibona nk’agasuzuguro.

Amashusho yagaragaye Boris ashyira ukuguru ku meza ubwo yagiranaga ibiganira na Perezida Macro ku bijyanye n’icyifuzo cy’u Bwongereza cyo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Brexit’.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza ari Minisitiri w’intebe w’ikindi gihugu akandagiye ku meza y’aho icyicaro cy’ubwami bw’Abongereza bukorera?”.

Undi nawe yunzemo ati “Ndibaza ubu icyo Umwamikazi w’u Bwongereza abitekerezaho.”

Gusa, hari abavuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bihutiye kuvuga, kuko ngo Boris Johnson we yasubizaga urwenya Macron yaramuteye avuga ko ngo ameza ashobora kuba aho umuntu yakandagira.

Alastair Campbell wakoranye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, we ntiyigeze abona ibyo Boris yakoze nko gutebya.

Ati “Biteye isoni kubona Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ugitorwa gufata urugendo rurerure aje kureba Chanceliere w’u Budage na Perezida w’u u Bufaransa yarangiza agakandagira ku meza ya perezida.”

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa nabyo ntibyigeze bibona ibyo Boris yakoze mu ishusho y’agasuzuguro.

Le Parisien yagize iti “oya, Boris Johnson ntiyatutse u Bufaransa ubwo yashyiraga ikirenge ku meza imbere ya Emmanuel Macron. Rimwe na rimwe imbuga nkoranyambaga zihutira kuvuga, rimwe na rimwe bakanarengera.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *