RDC: Perezida Tshisekedi na Kabila ntibumvikana ku ugomba kuba Minisitiri w’Intebe

Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila, bongeye guhura baganira by’umwihariko ku ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe, aho aba bagabo bombi badahuza ku ukwiye guhabwa uyu mwanya.

Nyuma y’amezi atatu Tshisekedi arahiriye kuyobora RDC, izina ry’ugomba kuba Minisitiri w’Intebe rikomeje kuba ingorabahizi. Kabila n’ishyaka rye rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena, arashaka uburenganzira bwo guhitamo uba Minisitiri w’Intebe.

Kabila arifuza ko uyu mwanya uhabwa Albert Yuma mu gihe Tshisekedi ashaka ko wahabwa undi.

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe, abazaba bagize Guverinoma ndetse no gusangira ububasha mu Nteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego hagati y’ishyaka FCC rya Kabila n’ihuriro ry’amashyaka aharanira impinduka (CACH), biri mu byaganiriweho na Kabila na Tshisekedi kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Jeune Afrique yanditse ko muri FCC ya Joseph Kabila bakomeje gutsimbarara kuri Albert Yuma, naho Tshisekedi akifuza ko Minisitiri w’Intebe ava mu bandi bantu ariko abari hafi y’aba bagabo bakaba batabatangaje.

Bivugwa ko Tshisekedi adashobora kwemera ko uturutse muri FCC aba Minisitiri w’Intebe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *