Kamonyi: Coped yatangije umushinga wihariye ikoranabuhanga mu kubyaza ifumbire y’imborera mu myanda ituruka mu ngo

Murwego rwo kurushaho kujyana n’iterambere , COPED (Company for Protection of Environment and Development), isanzwe ifite ubunararibonye  ikaba yaranabigize umwuga mu gukusanya no gutunganya imyanda ituruka mu ngo , yatangije umushinga ugezweho kandi wihariye ikoranabuhanga mu kubyaza ifumbire y’imborera n’ibindi bikoresho mu myanda , hagamijwe kuzamura abahinzi no kurengera ibidukikije uyu mushinga ukazakorerwa mu karere ka Kamonyi , mu murenge wa Runda ahasanzwe hubatse uruganda rutunganya imyanda ituruka mu ngo.

Ni muri gahunda y’imyaka 5 yiswe Umujyi ucyeye (Smart City) aho  hakazashyirwaho uburyo bushya bwo gucunga imyanda no kuyibyaza umusaruro  mu gukora ifumbire y’imborera mu buryo bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga , iyi fumbire ku ikubitiro ikazahabwa abahinzi b’imyumbati baba abikorera ku giti cyabo cyangwa abibumbiye mu makoperative bakorera mu karere ka Kamonyi , ariko n’abandi bakazabonereho mu rwego rwo kuzamura umusaruro uturuka k’ubuhinzi , hakanakorwa ibicanwa byo mu bwoko bwa Briquette n’ibindi bikoresho.

Bumwe mu buryo bwo gutwara imyanda harimo ko igomba gutwarwa mu buryo butandukanye , ibora igashyirwa ukwayo n’itabora igashyirwa ukwayo , kuko no mu kimoteri cyabugenewe ntishyirwa hamwe, haba harimo n’igomba gutunganywa (uducupa, amashashi,…) ikabyazwamo ibindi bikoresho , ibora na yo igakorwamo ifumbire cyangwa ibicanwa.

Ibi kugirango bigerweho , abagenerwabikorwa bazahabwa  ibikoresho bizifashishwa mu kuvangura imyanda birimo imifuka y’icyatsi 2000 n’iy’ubururu 2000, ndetse na 500 bags za plasitiki (Plastic) byose Coped ikazabigeza ku baturage batuye ndetse no ku nzu zagenewe ubucuruzi hagamijwe kuborohereza uburyo bwo kuvangura imyanda.

Umuyobozi mukuru wa COPED Bwana Bugereya Paulin asobanura impamvu nyamukuru ijyanye n’uyu mushinga ,yavuze ko bawuteguye mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe n’akarere ka Kamonyi n’abagatuye kunoza uburyo bwo kubyaza umusaruro imyanda ituruka mu ngo mu gihe mbere bitakorwa nk’uko bikwiye , ugasanga n’ibidukikije bihangirikira.

Umuyobozi mukuru wa COPED Bwana Bugereya Paulin

Yagize ati “Ni umushinga wateguwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyanda yangirikaga kandi yakagombye kubyazwa umusaruro. Ubu dutangiriye mu gukora ifumbire y’imborera muburyo bugezweho izafasha abahinzi b’imyumbati ariko n’abandi bakazaboneraho , ndetse hakazamo no gukora ibicanwa byo mu bwoko bwa Briquette hamwe na Pavain , n’ibindi bikoresho bitandukanye”.

Yakomeje avuga  ko mu rwego rwo kuzamura imyumvire  hagamijwe kwimakaza umuco  mwiza wo gukorera hamwe mu kurushaho kubungabunga  imyanda iva mu ngo kugirango ibyazwe umusaruro ,  byaba byiza inyito yo kuvuga  ikimoteri itongeye gukoreshwa kuko ubusanzwe mu kimoteri ari ahashyingurwa  imyanda idafite akamaro , ahubwo hagahabwa inyito y’uruganda rutunganya imyanda ikavanwamo ibindi bikoresho  ,  nkuko byatangiye gukorwa  aho uru ruganda  Coped  ifite ruherereye.

Umuyobozi ufite  mu nshingano ze ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi , Ntabana Gaston yashimye  COPED kubw’igitekerezo cyiza cyavuyemo umushinga wo kubungabunga imyanda no kuyibyaza umusaruro uzazamura abahinzi no kubateza imbere , no kurengera ibidukikije mu buryo burambye , aboneraho gusaba abo bireba bose gufatanyiriza hamwe igikorwa bakakigira icyabo , kugirango hazabeho gusigasira umushinga no kunganirana mu  kuwushyira mubikorwa.

Akarere ka Kamonyi  nk’ahantu  bigaragara ko karimo  gutera imbere  ubutitsa nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa bitandukanye  birimo kuhazamurwa  ari nako hahinduka umujyi ugezweho , kashyizeho gahunda yo kunoza  isuku guhera mu ngo z’abagatuye  ziherereye cyane mu gice  kigize umujyi  , ndetse no mu mihanda ihakikije  , n’ahahurirwa n’abantu benshi , ibi bigakorwa himakazwa umuco wo kurengera ibidukikije.

Hamuritswe imbabura zikoresha briquette zitangiza ibidukikije kandi n’ibicanwa ntibihende ugereranije n’izisanzwe nk’iyi mubona ku ruhande
Hamuritswe bimwe mu bikoresho n’uburyo bwifashihwa mu kubyaza imyanda umusaruro

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *