Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zihinduka amateka

Polisi y’u Rwanda imaze igihe kingana  n’amezi atandatu itangije mu gihugu hose  gahunda y’ubukangurambaga bwahawe inyito ya ‘Gerayo Amahoro’.

Ubwo bukangurambaga bugamije gufasha abakoresha umuhanda kugera iyo bajya amahoro. By’umwihariko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2019, hongewemo amaboko mashya kugira ngo impanuka zizagere kuri 0% nk’uko polisi ibyifuza.

Ni muri urwo rwego Polisi irimo gufatanya n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo RURA na RTFC hagamijwe kugirango iyi ntego igerweho.

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’abayobozi bitabiriye gahunda ya Gerayo Amahoro, baturutse mu hirya no hino mu gihugu   bagaragarije  Businesstoday   ishusho y’uko byari byifashe ubwo batangiraga ingendo zabo  berekeza mu Mujyi wa Kigali aho basanze muri gare ya Nyabugogo iyi gahunda iri gusobanurwa byimbitse.

Umwe muri aba  bagenzi yagize ati “ Nkunda gukora ingendo cyane, kandi iyo tugiye guhaguruka umushoferi atubwira uko urugendo tugiye gukora rureshya, n’umuvuduko aza kugenderaho, akatubwira ko tuza kugerayo amahoro, ariko icyo nasaba ni uko habaho ibikorwa byinshi byo kumenyesha abagenzi n’abaturage muri rusange iyi gahunda kugira ngo bayisobanukirwe, hakabaho n’imirongo ya telefoni ushobora kwiyambaza mu gihe ubonye ko umushoferi atarimo yubahiriza iyi gahunda.”

Gahunda ya Gerayo Amahoro yongeye gushimangirwa no gusobanurwa mu gikorwa cyabereye  muri Gare ya Nyabugogo kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, bitangizwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera.

Yagize ati “Ndakubwira ko mu gihugu hose muri gare 30 cyangwa zirenga ubu bukangurambaga bwabaye, burakomeza kugeza uku kwezi gushize. Turabwira Abanyarwanda uko bakwiye kwitwara mbere y’iminsi mikuru, mbere y’uko izo mpanuka ziba. Abatwara ibinyabiziga bakirinda umuvuduko urenze, gutwara uvugira kuri telefoni, uburangare mu muhanda, kugenda wandika ubutumwa kuri telefoni, kudaha uburenganzira abanyamaguru, gusuzumisha ikinyabiziga cyawe kugira ngo utware ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge…”

CP Kabera yakomeje agira ati: “Ariko ikindi gikomeye ni uko noneho tubwira n’abagenzi, twagiye mu modoka kandi turakomeza kwigisha n’abanyamaguru muri uku kwezi kose tubabwira na bo ibyo bagomba kwirinda, kandi bizakomeza uyu mwaka uzajya gushira Abanyarwanda bamaze kumva ko nta mpanuka dukeneye.

Ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda irimo kubukorera mu gihugu hose ifatanyije na Airtel.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawlas yasobanuye umusanzu wa Airtel muri Gerayo Amahoro, ati: “Ubusanzwe twababwiraga ngo: Mukomeze muvuge, mukomeze muvuge igihe cyose, ariko uyu munsi turababwira tuti ubu noneho ntimukomeze kuvugira kuri telefone cyangwa ngo mwandike ubutumwa igihe mutwaye cyangwa mwambuka umuhanda kugirango murusheho kubungabunga ubuzima ndetse no kwinjira mu mwaka mushya mufataniriza hamwe kurwanya impanuka.”

Imibare ya polisi igararagaza ko kuva mu kwezi kwa mbere impanuka zikorerwa mu muhanda zagabanutse zikava kuri 400 mu mwaka wa 2018 zikagera ku 180 muri uyu mwaka wa 2019 , ndetse kuva gahunda ya Gerayo Amahoro yatangira, impanuka zagabanutseho 24%.

 

 

By Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *