Ibiyobyabwenge n’Ubuzima bwo mu mutwe bikomeje guhangayikisha: Strive Foundation Rwanda yahuguye abanyamakuru
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, umuryango Strive Foundation Rwanda yahuguye abanyamakuru Igamije kubongerera ubumenyi ku bibazo byugarije urubyiruko birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’uburyo itangazamakuru ryagira uruhare mu gukumira ibyo bibazo.
Aya mahugurwa yahuje impuguke mu by’ubuzima, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, hagamijwe gutanga amakuru yimbitse ku ngaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge cyane cyane heroin, urumogi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge bikomeje kwibasira urubyiruko.
Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Dinamo Ndacyayisenga yasobanuye ko ubuzima bwo mu mutwe bukiri ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda, aho abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe batabasha kubona ubuvuzi n’ubujyanama bukwiye.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahuye n’umubare munini w’abafite ibibazo byo mu mutwe birimo ihungabana, agahinda gakabije, kwiheba ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda ashobora kuba afite ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, mu gihe abarokotse Jenoside bafite ibyago biri hejuru inshuro eshatu cyangwa enye.
Ndacyayisenga Dinamo yavuze kandi ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragara abantu benshi bagira ibibazo by’ihungabana rikabije, ibintu bigaragaza ko hakenewe gukomeza gushora imari mu buvuzi bwo mu mutwe no mu bukangurambaga bwo gufasha abaturage.
Ku ruhande rw’ibiyobyabwenge, Dr.Antoine Ndacyayisenga, inzobere mu kurwanya ibiyobyabwenge, akaba umukozi wa RBC yakuza ko urubyiruko rukomeje kuba mu kaga gakomeye bitewe n’ubwiyongere bakoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko heroin ikoreshwa hakoreshejwe inshinge.
Yasobanuye ko ikoreshwa ry’inshinge zisangirwa ryongera ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, Hepatite B na Hepatite C, ndetse n’izindi ndwara zandurira mu maraso. Yongeyeho ko abakoresha ibiyobyabwenge bahura n’ivangura no guhezwa, bigatuma bamwe batinya kugana amavuriro cyangwa gusaba ubufasha.
Antoine Hagenimana yavuze ko hakenewe uburyo bwagutse bwo gufasha abakoresha ibiyobyabwenge harimo kubaha ubujyanama, gahunda zo kubafasha kuva ku biyobyabwenge, kubegereza imiti nka methadone ndetse no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe binyuze mu mahugurwa y’imyuga no kubona akazi.
Yagize ati: “Kurwanya ibiyobyabwenge ntibigarukira gusa ku gufata ababicuruza cyangwa ababikoresha, ahubwo bisaba no gufasha abafashwe n’iki kibazo kubona ubuvuzi, ubujyanama no kongera kwiyubaka.”
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragarijwe kandi ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu gutanga amakuru afasha abaturage gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya stigmate ikigaragara ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge.
MUSHAIJA Geoffrey umukozi muri Strive Foundation yavuze ko izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, hagamijwe kubaka sosiyete ifite ubuzima bwiza kandi itekanye.


By:Florence Uwamaliya
![]()

