REG yasobanuye icyateye ibibazo mu kugura amashanyarazi, inatangaza ibiciro byayo bishya

Hashize iminsi igera kuri ine abafatabuguzi b’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu batakamba bavuga ko serivisi zo kuyagura zananiranye, ndetse na hake byashobokaga hari imirongo miremire cyane yatumaga uwashyize imbere kuyagura nta wundi murimo yakoraga.

Ibi byatumye benshi bibaza impamvu yabyo kuko yaba abacuruzi basanzwe bawugurisha cyangwa abawiguriraga bakoresheje uburyo bwa telefoni ngendanwa nka Mobile Money na Tigo Cash bitashobokaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2017, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, bwasobanuye ko izo mpinduka zifitanye isano no gutangira kubahiriza ibiciro bishya by’amashanyarazi, byatangiranye no kuwa 1 Mutarama 2017.

Umuyobozi w’ishami ritunganya rikanatanga serivisi z’amashanyarazi, EUCL, Jean Claude Kalisa, yabwiye itangazamakuru ko uburyo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucuruza umuriro kuva saa sita z’ijoro kugera saa tatu za mu gitondo zo ku bunani, bwahagaze bikaza kugera n’aho abaguraga umuriro bakoresheje Mobile Money ari nabo benshi na bo byanga.

Yasobanuye ko kuba uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugurisha umuriro ku biciro bishya, busabwa gukora imibare myinshi kugira ngo buri mufatabuguzi ahabwe umuriro akwiye, ari kimwe mu byateje ibibazo.

Ati “Ni imibare myinshi mishya yakorerwaga rimwe noneho n’abantu baguraga umuriro ari benshi icyarimwe, nibyo byatumye ikoranabuhanga rikoreshwa rigaragaza ko ririmo kugenda buhoro, ubundi rikavaho akanya gato rigasubiraho.”

Yakomeje yemeza ko kuri bo bitatunguranye kuko bari bamaze igihe babyitegura, bakongerera ingufu ikoranabuhanga ariko rikanga rikabatenguha.

Ati “Ntabwo byatunguranye kuko ibi tumaze igihe kinini tubyitegura, twongerereye ingufu ikoranabuhanga ariko burya rikemura ibibazo ariko rimwe na rimwe riratungurana, icy’ingenzi twabikemuye mu ijoro ryakeye abantu baragura umuriro neza.”

Kalisa yasobanura ko nubwo hagaragaye imirongo miremire kuko abacuruzi b’umuriro bari bagabanutse, kuwugurisha byo bitahagaze kuko ibipimo by’umuriro utangwa bitahindutse.

 

Hatangajwe ibiciro bishya by’amashanyarazi

Kuva kuwa 1 Mutarama 2017, abafatabuguzi b’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda batangiye kuwugura ku biciro bishya. Ibi biciro byaragabanyijwe kuri bamwe hagendewe ku ngano y’amashanyarazi bakoresha.

Igabanuka ry’ibiciro by’amashanyarazi, rigaragara ku bagura amashanyarazi yo mu ngo guhera kuri kilowati 1-15, aho bazajya bawugurishwa ku mafaranga 89, avuye kuri 182, bakaba bagabanyirijwe ku kigero cya 51%.

Abagura umuriro kuva kuri Kilowati 15 kugeza kuri 50, bo ikiguzi nticyahindutse, bazakomeza kujya bishyura amafaranga y’u Rwanda 182 kuri Kilowati imwe, naho abakoresha guhera kuri kilowati 50 kuzamura bazajya bawugura ku 189 kuri kilowati imwe.

Amazu y’ubucuruzi n’ibigo bya leta bigura amashanyarazi kuva kuri kilowati 0 kugeza ku 100, bizajya bigurishwa ku mafaranga 189 kuri kilowati, naho abarenza 100 kuzamura bawugure ku 192.

Inganda nini na zo zagabanyirijwe igiciro kugera ku mafaranga 83 kuri Kilowati na 90 ku ziciriritse avuye ku 126 kuri kilowati. Iryo gabanuka rikaba riri hagati ya 28% na 34%.

Umuyobozi wa EUCL, Kalisa, yasobanuye ko ikigamijwe ari ugutuma Abanyarwanda babasha kugerwaho na serivisi z’amashanyarazi kandi bigakurura abashoramari benshi.

Ati “Nko ku nganda byagabanyijwe kugira ngo hakemurwe ibyo abashoramari benshi bavuga ko nta mashanyarazi babona n’ayahari akaba ahenze.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abafatabuguzi b’amashanyarazi bangana n’ibihumbi 600. Muri rusange igihugu gifite amashanyarazi angana na Megawati 208, zongerewe n’uruganda rw’amashanyarazi aturuka kuri Nyiramugengeri rwa Gishoma rutanga megawati hagati ya 15 na 17 ku munsi, n’urugomero rwa Giciye.

Umuyobozi mukuru wa REG, Jean Baptiste Mugiraneza

Umuyobozi w’ishami ritunganya rikanatanga serivisi z’amashanyarazi, EUCL, Jean Claude Kalisa

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na REG

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *