Perezida Kenyatta yakeje intambwe u Rwanda rumaze gutera

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko rw’ akazi mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwaravuye k’ ukuba igihugu kimeze nk’ icyapfukamishijwe rukaba inyenyeri imurikira Afurika.

Kenyatta yabivugiye mu kiganiro yahaye abayobozi mu nzego zitandukanye bateraniye I Gabiro mu mwiherero wa 16.

Perezida Kenyatta yavuze ko icyo ibihugu byombi bishaka ari ukurengera ibidukikije no guhuza abaturage babyo binyuze mu ikoranabuhanga. Ngo Kenya ntabwo yabyishoboza, n’ u Rwanda ntirwabyishobora ariko ubufatanye bw’ ibihugu byombi bwatuma bigerwaho.

Perezida Kagame yashimye aho u Rwanda rugeze mu iterambere ati “Dutewe ishema n’ uburyo u Rwanda , igihugu cyasaga n’ icyapfukamishijwe cyahinditse kikaba igihugu gisa n’ aho ari inyenyeri imurikira umugabane w’ Afurika”

Yakomeje avuga ko, abwira Perezida Kagame inshuro nyinshi ko ashaka kumutwara umwanya wa mbere mu koroshya ishoramari.

Perezida Kenyatta yavuze ko u Rwanda na Kenya bibanye neza ati “Uyu ni umubano mwiza, turi basaza na bashiki, nk’ abayobozi tugomba kuwushimangira”

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yari yitabiriye inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame aheruka muri Kenya m’ Ugushyingo 2017 yitabiriye irahira rya Uhuru Kenyatta nka Perezida wa Kenya.

Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ikiganiro mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *