Loni yabonye ibimenyetso simusiga ko igikomangoma cya Arabie Saoudite cyicishije Khashoggi

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umunyamakuru Jamal Khashoggi, yazize ubugome n’ubwicanyi bwateguwe kandi bugakorwa n’abayobozi ba Arabie saoudite.

Khashoggi yiciwe muri Ambasade ya Arabie Saoudite muri Turukiya, ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gushyingirwa mu mpera z’umwaka ushize.

Umwanzuro wa Raporo y’Intumwa ya Loni, Agnes Callamard, ku rupfu rwa Khashoggi watangajwe kuri uyu wa Gatatu, uvuga ko igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, agomba gukorwaho iperereza.

Callamard yavuze ko hari ibimenyetso simusiga ko abayobozi bakuru ba Arabie Saoudite bagize uruhare mu bwicanyi bwateguwe.

Yagize ati “Khashoggi yazize ubwicanyi bufite icyo bugamije, bwateguwe uko buzakorwa, ubwicanyi leta ya Arabie Saoudite igomba kubazwa mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu”.

Muri iyi raporo kandi Callamard asaba ko nubwo ibyaha bitaramuhama, igikomangoma Mohammed bin Salman, cyazafatirwa ibihano. Biteganyijwe ko iyi raporo izagezwa ku kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuwa 26 Kamena.

Mu mpera za 2018, Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, byemeje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we wategetse ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yicwa.

Umuyobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika yabwiye CNN ko CIA yemeje ko Igikomangoma Salman ariwe wicishije Khashoggi, ishingiye ku makuru yatanzwe na guverinoma ya Turukiya ndetse n’ibindi bimenyetso.

Uru rwego ruhamya ko kandi uburyo Khashoggi yishwemo bitari gushoboka Salman atabizi ukurikije uburyo aba azi ndetse agakurikiranira hafi ibibera muri Arabie Saoudite byose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *