Abana bari munsi y’imyaka 12 , Inganda zicuruza inzoga ntibyemewe muri Expo y’uyu mwaka

Urugaga rw’abikorera (PSF) rwatangaje ko abana bari munsi y’imyaka cumi n’ibiri  batemerewe kwinjira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 23, kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iri murikagurisha rizamara iminsi 20, ni ukuvuga kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka wa  2020.

Ibi n’ibyatangarijwe  mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye  kuri uyu wa 9/12/2020 , kibera aho Expo isanzwe ibera I Gikondo mu karere ka Kicukiro , bikaba byashimangiwe  n’Umuyobozi wa PSF Ruzibiza Steven.

Yagize ati: “abana bari munsi y’imyaka cumi n’ibiri ntibemerewe kwinjira muri expo ndetse nibyicungo byabo ntibizinjira ndetse nibindi bikinisho byabo byose ntibizagaragaramo kuko kurinda umwana bigora muri kino gihe cyo kwirinda COVID-19.”

Akomeza asaba ababyeyi kutazazana abo bana mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka. Ati: “Nta gikoresho gipima uburebure bw’umwana ufite imyaka 12 nta n’umunzani upima ibiro by’umwana ufite imyaka 12. Ni yo mpamvu tubasaba gukora ibyubahirije amategeko”.

PSf urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwasobanuriye itangazamakuru ko rwatumiye inganda zenga inzoga arizo Bralirwa na Skol ariko ntizitabiriye. Ati:”Skol na Bralirwa twarabatumiye ariko ntibitabiriye, birashoboka ko bataje bitewe nuko utubari dufunze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jhon Bosco Kabera witabiriye iki kiganiro yavuze ko ibisindisha bitemewe ,ati:”Ibisindisha ntibyemewe mu buryo bujyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda , naha rero muri Expo Niko bigomba kuba bimeze utubari turafunze ,ibyemewe birazwi byemejwe n’inama y’abaminisitiri mu rwego rwo guhangana na covid-19”.

Umuvugizi w’urwego rwa Polisi y’Igihugu Kabera John Bosco

Yibutsa kandi ko expo izaba ariko ko idakuyeho kuba icyorezo cya COVID-19 kigihari.Agaragaza ko mu kwitabira  hagomba  gukurikizwe amabwiriza y’ubwirinzi bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Yongeraho ati: “Turizeza umutekano muri expo cyane ko hazaba hari ibiro bya polisi bizajya byifashishwa mu gihe hari ugize ibibazo asaba bazitabira ko bakwiye kuzibuka gukoresha ikoranabuhanga bakirinda kugendana amafaranga mu ntoki.”

PSF ivuga ko Ibyemewe ari za resitora zicuruza ibyo kurya nyuma nushatse kurenzaho agacupa akakanywa ,ariko aho bizagaragara ko barenze kumabwiriza bagakora akabari muburyo butemewe  bakazabihanirwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko yafashije inganda nto n’iziciriritse by’umwihariko ibigo 40 bikaba byarabonewe aho bizamurikira (Stands). Iyi minisiteri kandi igaragaza ko mu imurikagurisha mpuzamahanga hazaba higanjemo ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).

Kugeza ubu PSF itangaza ko abazamurika ibicuruzwa byabo ari 373 bazaturuka mu bihugu 12, barimo abanyarwanda 301 n’abanyamahanga 72. Expo izajya itangira saa tatu za mu gitondo ifunge saa mbiri z’ijoro.

Imyeteguro y’ahazabera imurikagurisha irarimbanije

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *