Abashoferi b’Amakamyo Basabwe Kurangwa Ni Indangagaciro Aho Bari Hose

Polisi y’Igihugu ifatanyije na asosiyasiyo y’abashoferi batwara amakamyo Manini, ayambukiranya imipaka nay’imbere mu gihugu, Bahaye amahugurwa abashoferi barenga 100 y’uburyo bagomba kwitara iyo bari hanze y’igihugu, Kurangwa n’indangagaciro zakinyarwanda biri muribimwe byagarutsweho cyane muraya mahugurwa.

Karangwa Joseph, Atwara ikamyo yambukiranya umupaka avugako aya mahugurwa yabongereye ubumenye ndetse akabibutsa nuko bagomba kwitara igihe bari hanze y’igihugu.

Joseph Karangwa Ati. “Nishimye kuba nahawe aya mahugurwa kuko harimo ibitwungura ndetse bikungura n’igihugu urugero Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahora atwibutsa ko iyo tugiye hanze tuba tugomba gutwara ibendera ry’igihugu, ayamahugurwa rero yongeye kutwibutse neza uko tugomba guhagararira igihugu cyacu”.

Manirakiza Olive Nawe Atwara Ikamyo yambukiranya imipaka, akaba avugako abashoferi benshi bakunda kugwa mubyaha bitandukanye bityo rero ko ayamahugurwa azagirira benshi akamaro.

Olive Manirakiza, Umushoferi w’Amakamyo Yambukiranya Imipaka

Olive Manirakiza Ati. “Abashoferi usanga bakunda kuvuga ko dutwara magendu zitandukanye ndetse yewe n’ibiyobyabwenge ayamahugurwa rero ndumva benshi nibayitabira hakaba harimo bamwe bakoraga ibyo bintu ndumva bizatuma bahinduka bakabireka”.

Olive Yasoje avugako hari imbogamizi bahuraga nazo mu muhanda, urugero baba ahuntu hitwa nyakiriba abashoferi bose bavugako udashobora kuhaca saa moya, saa mbiri za ni mugoroba kubera umtekano mucye, ariko ubu icyo kibazo bakaba bakigejeje kubashinzwe umutekano bakaba bagiye gutangira kugikurikirana.

Umuyobozi wa association y’abashoferi batwara amakamyo Manini yambukiranya imipaka n’agarukira mu gihugu (ACPLRWA) Kanyagisaka Justin, avugako intego nyamukuru yaya mahugurwa kwari ukwibutsa abashoferi kurangwa n’indagagaciro za Kinyarwanda aho baba bari hose mu gihugu no hanze yacyo.

Kanyagisaka Justin, Umuyobozi wa association y’abashoferi batwara amakamyo Manini yambukiranya imipaka n’agarukira mu gihugu (ACPLRWA)

Kanyagisaka Justin Ati. “Abafosheri batwara amakamyo yambukiranya imipaka iyo tugiye hanze tuba tugiye nka abanyarwanda niyo mpamvu tugomba kurangwa n’indangagaciro aho tugiye hose kandi tukanazigarukana, kubera imiterere y’akazi kacu biba bigoranye ko twitabira inama zitandukanye zigenda zibera mu midugudu aho dutuye ariko muriyi nama twungutse byinshi bitambutswa igihe tuba tudahari cyane cyane ariko kugusigasira indangagaciro ziranga buri munyarwanda dore ko iyo turihanze y’igihugu tuba tugomba guhagararira abanyarwanda muri rusange”.

Yasoje Avugako kandi aya mahugurwa wari umwanya mwiza wo kurebera hamwe aho igihugu kigeze mw’iterambere maze nabo bakongeramo imbaraga zokugira itafari bongeraho batagumye gusa kuba ari abashoferi ahubwo nabo bagire uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu.

Asosiyasiyo y’abashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka n’agarukira mu gihugu (ACPLRWA) ni ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’umurimo nuw’ukora.

Hasojwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ariko biteganyijwe ko byibura buri mwaka hazajya hakorwa amahugurwa nkaya kugira ngo abashoferi babashe kuba abanyamwuga m’uburyo byuzuye koko.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *