Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO ntibumva impamvu ba bihemu babihishemo badakurikiranwa

Mu nama rusange yateranye kuri uyu 20 Weruwe 2016, nyuma yo kugezwaho raporo y’ ibikorwa bya Koperative Umwalimu SACCO, abanyamuryango bayo bishimiye ko Koperative yabo irimo gutera imbere ariko bibaza impamvu ibiro by’umugenzuzi bibabwira ko hari ba bihemu bafata inguzanyo ntibishyure kandi hari abakozi bashyinzweho bo kubikurikirana.

Umwe mu banyamuryango yagize ati : ”Ni byiza turimo gutera imbere ariko se ni gute mutubwira ngo umuntu yafashe inguzanyo ntiyishyura kandi hari abakozi twashyizeho bashinzwe gukurikirana abahawe inguzanyo? Ahubwo mwakabaye mutubwira muti tumaze gutereza cyamura abantu umubare uyu n’ uyu.”

Mugusubiza iki kibazo umuyobozi mukuru w’ agateganyo w’ inama nkuru ya Koperative Umwalimu SACCO, Umuraza Josette, yavuze ko impamvu batihutira guteza cyamura ari uko Koperative Umwalimu SACCO ifite intego ebyiri z’ingenzi ari zo gucuruza no guteza imbere imibereho myiza y’ abanyamuryango.

Yagize ati : “Mu by’ ukuri ntabwo Koperative Umwalimu SACCO itereza cyamura umwalimu ukiri muri aka kazi kereka iyo akavuyemo akajya mu kandi ubundi dukomeza kumugira inama.”

Ku rundi ruhande uwitwa Nsabimana Evarisite ukomoka mu karere ka Ngororero, asanga niba nta gikozwe ngo umutungo w’ iyi Koperative ubungabungwe neza yaba irimo kugana ahantu hatari heza.

Yagize ati: “Turifuza ko n’ abana bacu bazasanga iyi Koperative igihari niba mudafashe ingamba ngo mujye muteza cyamunara igihe umwalimu avuye muri aka kazi ntiyishyure inguzanyo yafashe, Koperative yacu yaba irimo kugana mu marembera nk’ uko bijya bigendekera ibindi bigo by’ imari.”

Umuyobozi mukuru w’ agateganyo wa Koperative Umwalimu SACCO Aimable Dusabirane, avuga ko hari abanyamuryango bafataga inguzanyo bakava muri Koperative batishyuye bitwaje ko iyi Koperative ntawe itereza cyamura, avuga ko bagiye gukaza imikorere mu rwego rwo guhangana ni iki kibazo.

Yagize ati : “abanyamuryango bazajya bohererezwa ibaruwa ibibutsa ko barimo ideni rya SACCO, ikindi tugiye kongera ubukangurambaga.”

Iyi nama yitabiriwe n’ abanyamuryango bagera kuri 416 kuko buri murenge wari uhagarariwe, Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umwalimu SACCO yatangiye mu mwaka w’2006, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 88.

Muri uyu mwaka wa 2016 irateganya kuzakoresha ingengo y’ imari ingana miliyari 44 na miliyoni 118 ibihumbi 328 n’ amafaranga 136 y’ amanyarwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *