Kamonyi: Abahinzi Barasabwa Kutirara Ngo Bagurishe Umusaruro Wose Kuko Byabatera Inzara Mu Gihe Kitaricyakure­

Abahinga ibigori mu Karere Ka Kamonyi barishimira umusaruro wabonetse muri iki gihembwe k’ihinga A yewe bakaba baranongereye ubwanikiro bw’imyaka kugirango itangirika.

Cooperative Impabaruta Ikorera mu Karere Ka Kamonyi Mu Murenge wa Lunda, ikaba ari koperative ihanga ku gishanga cya hegitali 60, hamwe n’abanyamuryango 864 babasha gutubura ibigori bagahinga n’imboga zitandukanye.

Mukansanga Marie Louise n’umucungamutungo wa Cooperative Impabaruta, Avuga ko bagize igihembwe cyiza kuburyo batekerezako umusaruro ushobora kwikuba kabiri uwigihembwe gishize.

Marie Louise Mukansanga Ati, “Twagize igihembwe cyiza duhingira kugihe, ikirere nacyo kitubera cyiza n’imvura nayo igwa ihagije kuburyo duteganya kubona umusaruro wikubye inshuro ebyiri kuwo twabonye igihembwe gishize”.

Akomeza avugako kubera ubwinshi bw’umusaruro biteze bubatse ubwanikiro busanga ubwari busanzwe buhari 8 bwakijyambere bityo ko ntakibazo bazagira bamaze kwitegura.

Ntishyirimbere Christina n’umunyamuryango wa koperative Impabaruta avugako kuba ari muri koperative byamufashije kwiteza kuburyo kurubu y’iyubakiye inzu akesha kuba muri koperative.

Christina Ntishyirimbere Ati. “Mbere ntago nizeraga ko nange nagira agatabo banki ariko ubu kubera koperative nkorana n’amabanki atandukanye, nashoboye kubaka inzu nayo nkesha koperative kandi n’abana nabo mbarihirira umusanzu w’ishuri ntakibazo.”

Christina yasoje avugako yinjira muri koperative yatangiriye kubiro 150kg ubu akabageze kubiro 250kg by’ibigori kuri hegitali 15 z’ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere Ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylivere, avugako ubu muri rusange bari kurebera hamwe uko umusaruro uzabikwa kugirango biwurinde kwangirika kandi arinako baganira n’abahinzi kugirango bakoreshe uwo musaruro neza utazashira vuba bityo mu minsi irimbere ugasanga urabuze maze ibiciro bikiyongera.

Dr Nahayo Sylivere Ati. “Turimo kubaka ubwanikiro busanzwe kugirango abahinzi babone aho babika umusaruro kuko cyino gihembwe cyagenze neza tukaba twarabonye umusaruro uhagije ariko tunabifatanya no kuburira umuhinzi uko uzahunika uwo musaruro kugira ngo atazawugurisha wose maze ugasanga mu minsi irimbere habayeho ikibazo ki nzara kandi kurubu ntayarihari.”

Akarere Ka Kamonyi ni kamwe muturere tugaragiye umujyi wa Kigali gaherereye mu ntara y’amagepfo kakaba kazwiho kweza umusaruro mwinshi w’ibigori kandi bamwe ntibahwema no kuvuga ko Kamonyi ariyo igaburira Kigali ku kigero cyo hejuru.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading