Menya Ibyiza byo kwizigamira muri RNIT

Abaturarwanda barasabwa kwizigamira binyuze mu Kigega RNIT (Iterambere Fund) kubera ko umutekano wacyo wizewe kandi n’inyungu zaho zikabakaba muri 11% , ibintu utasanga ahandi.

Urwego rwa Iterambere Fund (Rwanda National Investment Trust) ni ikigo cya Leta cyashyizweho kugira ngo abantu bibutswe ko kwizigamira ari ngombwa kandi babone uburyo bwo kwizigamira ku buryo bworoshye. Ibi bikaba byarashyizweho mu Rwanda rufite intego yo kuba haraho rugeze mu iterambere n’abaturage muri rusange.

Gatera S. Johnathan, Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Gatera S. Johnathan ubwo yaganiraga n’Imena yasobanuye uburyo iyo wizigamiye mu kigega RNIT Iterambere Fund uba ugurije Igihugu, maze Igihugu nacyo kigashora mu mishinga y’igihe kirekire mu buryo budahenze kandi anaturutse mu banyarwanda ubwabo.

Gatera Johnathan akomeza avuga ko inyungu umuturage akuramo ari uko yizigamira maze ubwizigame bwe bugafasha iterambere ry’igihugu muri rusange.

Johnathan Gatera yakomeje yizeza Abanyarwanda ko umutekano w’ubwizigame bwabo wizewe ijana ku rindi kuko icyigo ari icya Leta kandi gishyigikiwe na Leta, ikindi akaba abikwa muri Banki Nkuru y’Igihugu kandi ukagira n’uburenganzira busesuye bwo kumenya aho ubwizigame n’inyungu byawe bigeze ndetse ukaba wanabikuza igihe cyose ubishakiye.

Bwana Gatera Kandi yakuyeho urujijo hagati ya Ejo Heza na Iterambere Fund aho yagize ati. “Ejo Heza n’ Iterambere Fund biruzuzanya kuko Ejo Heza n’amafaranga wizigamira ariko akazakugoboka mu zabukuru naho Iterambere Fund na yo wizigamira ariko uteganya kuyashora mu kindi kintu cya kugirira inyungu.”

Kuri ubu gufunguza konti ni ubuntu naho kwizigamira ugahera ku mafaranga ibihumbi 2000Frw ubundi warangiza ukagenda ushyiraho ayo ushaka, kandi ikindi nuko inyungu ziyongera buri munsi, naho ukeneye kubikuza ntago birenga imitsi ine gusa.

KANDA *589# Ubundi wiyandikishe Cyangwa Wizigamire.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading