Abarundi bamaganye bikomeye amakuru yo kwiyamamaza k’umugore wa Nkurunziza mu matora ya perezida

Abarundi bacitse ururondogoro kubera amakuru akomeje gucaracara ko umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza,Denise Bucumi yaba ari gutegurwa kugira ngo azamusimbure ku butegetsi biturutse mu matora ateganyijwe muri 2020.

Amakuru akomeje kuvugwa na benshi ni uko Denise Bucumi ariwe uzahagararira ishyaka rya CNDD FDD rya Pierre Nkurunziza mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2020.

Abarundi batari bake barimo n’abayoboke b’ishyaka rya CNDD FDD bateye utwatsi iki cyifuzo cy’iri shyaka ndetse baravuga ko kuva u Burundi bwabaho nta nkokokazi yigeze ibika isake ihari.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Denise Nkurunziza akomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko yiteguye gusimbura umugabo we ku butegetsi.

Denise Nkurunziza arashaka guca agahigo ko kuba umugore wa mbere utegetse u Burundi bukunda kubamo amagerageza yo guhirika ubutegetsi ( coup d’etat) ndetse bamwe bagiye bapfira mu nkubiri yo kwigarurira ubu butegetsi.

Uretse kuba Denise Bucumi Nkurunziza yaba abaye umugore wa mbere utegetse u Burundi,yaba ari nawe mugore wa mbere uyoboye igihugu cyo muri aka karere ka EAC.

Ikibazo cy’uzahagarararira ishyaka rya CNDD FDD mu matora gikomeje gufata intera ikomeye ndetse cyateye amacakubiri mu banyamuryango baryo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *