Perezida Bouteflika wa Algérie yemeye kuva ku butegetsi

Nyuma y’igitutu cy’abaturage, Perezida wa Algérie Abdelaziz Bouteflika, yemeye kuva ku butegetsi mbere yo ku wa 28 Mata 2019, itariki manda ye yagombaga kurangiriraho.

Perezida Bouteflika yatangaje iki cyemezo nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage b’igihugu cye bamaze amezi abiri bamusaba kwegura.

Iki gitutu cyatumye yisubiraho ku mugambi wo kongera kwiyamamaza muri manda ya gatanu ariko ntibyacogoza imyigaragambyo kuko abaturage bakomeje gusaba impinduka zihuse.

Itangazo ibiro bya Perezidansi ya Algérie kuri uyu wa 1 Mata 2019 rivuga ko uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 82 umaze imyaka 20 ku butegetsi azaharanira ko ‘‘itegeko nshinga ry’igihugu ryubahirizwa.’’

Mu mboni z’abasesenguzi ngo haracyari urujijo ku kumenya niba Perezida Bouteflika azegura.

Muri Werurwe, mu gucubya umujinya w’abaturage, Bouteflika yatangaje ko hashyirwaho guverinoma nshya izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zo kuvugurura Itegeko Nshinga, bituma Minisitiri w’Intebe, Ahmed Ouyahia, yegura.

Perezida Bouteflika amaze igihe atagaragara cyane mu ruhame kubera intege nke zituma agendera mu kagare, cyane kubera uburwayi bwamwibasiye mu 2013.

Umunyamakuru wa BBC yatangaje ko Abanya- Algérie bizera ko ubuzima bwa Perezida Bouteflika buri mu kaga ndetse akoreshwa n’abashoramari, abanyapolitiki n’abasirikare badashaka gutakaza imbaraga zabo.

Iri tsinda niryo riyoboye ishyaka rya National Liberation Front (FLN), riri ku butegetsi kuva Algérie ikuye ubwigenge ku Bufaransa mu 1962.

Abigaragambya basabaga ko Perezida Bouteflika ajyana n’abandi banyapolitiki barimo n’abahabwa amahirwe yo kumusimbura. Aba biganjemo urubyiruko rutaba mu bikorwa bya politiki, bavuga ko bakeneye impinduka mu mitegekere ya guverinoma.

Mu kwezi gushize, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Ahmed Gaed Salah, yasabye ko hatangazwa ko Perezida Bouteflika atagifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu.

Abdelaziz Bouteflika yabaye perezida wa gatanu wayoboye Algérie kuva mu 1999. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1963-1979, aza kuba perezida mu bihe bikomeye birimo n’igihe cy’intambara ya gisivili yibasiye iki gihugu mu 2002.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *