Umunyamakuru w’umunya-Suède yashyikirije u Rwanda amafoto 120 yafashe Jenoside ikorwa

Gunila Von Hall, Umunyamakuru wo muri Suède yashyikirije u Rwanda amafoto 120, yafashe mu myaka 25 ishize, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo ikorwa.

Aya mafoto yashyikirije urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 3 Mata 2019, yayafashe ubwo yari yaje gutara inkuru y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu 1994.

Amaze kuyafata yahise asubira iwabo arayabika ntiyagira ahantu na hamwe ayakoresha, akaba yagarutse kuyashyikiriza u Rwanda kugira ngo azifashishwe mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya mafoto Gunila yafashe agaragaza uburyo Jenoside yakorerwe Abatutsi yakozwe mu bice bitandukanye birimo i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu yahoze ari Kibungo, i Nyamata mu Bugesera na Muhanga mu yahoze ari Gitarama, ahari hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi.

Uyu munyamakuru yasobanuye ko ayo mafoto afite umwihariko wo kugaragaza ukuri n’ubukana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranywe.

Yanditse kuri Twitter ati “Kera kabaye, amafoto yanjye atarigeze atangazwa agiye gushyirwa ahabugenewe. Ntewe ishema n’uko itangazamakuru rishobora gukora ibitandukanye.”

Itangazo Ambasade ya Suède mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri iki gikorwa cyo gutanga ayo mafoto, rivuga ko yayatanganye na filimi mbaragankuru kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yakozwe n’ikigo kigisha itangazamakuru muri icyo gihugu.

Iyo filimi igaruka ku ruhare rw’itangazamakuru mu gihe cy’amakimbirane n’inshingano mpuzamahanga mu kurwanya umuco wo kudahana.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yavuze ko ‘Uyu mugoroba bashyikirije u Rwanda ayo mafoto ariko ari n’umwanya wo kwereka abanyarwanda ko batari bonyine mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Aya mafoto Gunila Von Hall ayahaye u Rwanda mu gihe rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kizatangira kuwa 7 Mata 2019.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ubizima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *