Abamotari bashyizwe igorora n’uruganda rwa spiro aho baguranirwa moto ishaje bagahabwa inshya

Abamotari bashyizwe igorora n’uruganda rwa spiro rukora moto zikoresha amashanyarazi aho bazana moto zabo zishaje bakabaguranira bakabahamo inshyashya bagendeye ku gaciro iyo ishaje ifite.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 mu kiganiro n’ubuyobozi bw’Uruganda rukora moto zikoresha amashanyarazi rwa Spiro mu kiganiro rwagiranye n’itangazamakuru.

Amezi arenga atatu arashize uruganda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, Spiro rutangije ibikorwa byarwo mu Rwanda, aho rufasha abari bafite moto zisanzwe zikoresha lisansi kubona moto nshya zifite ikoranabuhanga ryo gukoresha amashanyarazi, kurubu rukaba rumaze guhindurira abamotari bagera kuri 300 moto zikoresha lisansi rukabaha izikoresha amashanyarazi.

Nkurunziza Dominique, ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro, yavuze ko ibi byohera abamotari batari bafite ubushobozi bwo kwigurira moto nshya, kandi ko bahisemo kujya baha abamotari moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere yewe n’ibiciro bya lisansi bigenda bizamuka umunsi kuwundi.

Nkurunziza Dominique, ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro,

Nkurunziza Dominique yagize Ati, “Ubu tumaze guha abamotari 300 moto z’amashanyarazi kuri bakorera mu mujyi wa Kigali ariko mbere yuko uyumwaka urangira turateganya kuba dufite moto ibihumbi 2500 mu Rwanda hose”.

Yakomeje agira Ati, “Moto za lisansi baduha ntago tuzijunya ahubwo turazifashisha kugira ngo dukoremo izi zacu zikoresha amashanyarazi.

Yasoje avugako kurubu bafite aha hindurirwa bateri hazwi nka ‘power stations’ hagera kuri 50, kandi ko bari kwagura ibikorwa no mumbibi za Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Arunkumar Bhandari, yavuze ko ubu izi moto zorehera burumwe wese uzikoresha yaba umugore cyangwa umugabo usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Mr Arunkumar Bhandari

Mr. Arunkumar Bhandari Ati, “Spiro yashinzwe ifite intumbero yo gukemura ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kuzamura ubukungu muri Afurika. Twabonye ko hakenewe ibisubizo birambye kandi binoze byo gutwara abantu mu karere, ari na byo byatuganishije ku kwibanda ku ikorwa rya moto zikoresha amashanyarazi.

Abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bahawe na spiro bavugako zibaha inyungu irenze iyo babonaga bagikoresha moto za lisansi.

Niyonsenga Bosco umumotari ukoresha moto ya Spiro

Umumotari witwa Niyonsenga Bosco ukorera mu mujyi wa kigali ndetse no mumbibi zawo yagize ati “ Ibyiza by’izi moto ni byinshi mbese Spiro yaziye igihe kuko ziriya moto zisanzwe ntabwo zatwinjirizaga nk’uko izi z’amashanyarazi zitwinjiriza, kandi iyi niyo igize ikibazo urayizana bakaguhindurira indi ugakomeza ugakora noneho yakira bakongera bakayigusubiza.

Kugira ngo uhabwe moto ya Spiro bisaba kuba uri umumotari usanzwe ukora kuko kugeza kurubu umuntu ku giti cye udakora akazi ko gutwara ibintu n’abantu ntago yemerewe guhabwa iyi moto.

Uruganda rwa Spiro rukorera henshi hatandukanye muri Afurika harimo ibihugu nka Benin, Togo, Rwanda yewe ubu rukaba rwatangiye no kugera ibirenge muri Uganda.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *