Perezida Maduro arahamagarira uwo bahanganye ibiganiro

Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro asaba uwo batavuga rumwe wiyise ko ariwe umukuru w’igihugu Juan Guaido ko bicarana bakaganira imbona nkubone.

Maduro yagize ati “Reka tuvugane, ku bibazo bihanze igihugu cyacu kandi tubishakire igisubizo,kuko  Politike si umukino w’abana,” Ibi Maduro yabistangaje  mu kiganiro cyanyujijwe  kuri televiziyo.

Muri icyo kiganiro cyafashwe ku musi wa gatandatu gitangazwa ejo kucyumweru, Maduro yavuze ko ibitangazamakuru mpuzamahanga hamwe na za ambasade z’abanyamahanga ari byo byamamaza igitekerezo  cyo gushinga leta yitandukanije  n’isanzwe iri kubutegetsi,kandi mu by’ukuri itabaho.

Maduro yavuze ko Donald Trump, Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika arimo gukora  amakosa kuko ngo agambiriye kumena  amaraso muri Venezuela.

Perezida Donald Trump yatangaje  kuri iki cyumeru  ko kimwe mubyo Amerika ishobora gukora muri Venezuela ,ari ugukoresha imbaraga  za gisirikare.

Ibyo Trump yabitangaje  mu gihe  arico kuri iki cyumeru aricyo gihe ntarengwa  Maduro yahawe na bimwe mu bihugu by’Ubulayi  ngo azabe yateguye amatora mashya y’Umukuru w’igihugu.

Abategetsi babiri mu gisirikare hamwe n’umu ambasaderi umwe bareguye muri leta ku musi wa gatandatu kandi bemeza ko Guaido ari we mukuru w’igihugu w’inzibacyuho.Nubwo ari uko bimeze ariko,kugez’ubu  ntiharamenyekana umubare  w’abasirikare bashyigikiye Guaido uko bangana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *