Abahoze ari abarwanyi 70 bo mu murwi M23 bari muri Uganda basubijwe muri Kongo

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 basaga 60 bari bari mu gihugu cya Uganda burijwe indege basubizwa iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka itanu bahungiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’ingabo za leta ifatanyie n’umutwe udasanzwe wa Monusco.

Biravugwa ko byibuze abahoze ari abarwanyi 57 n’abandi bantu 10 bo mu miryango yabo buririye indege ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Gashyantare ku isaha ya saa yine.

Ambasaderi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala na Ambasaderi wa Uganda muri ICGLR, Robert Masolo, nibo bayoboye iki gikorwa cyo gusezera muri Uganda abo barwanyi bahoze muri M23.

Ni mu gihe ambasaderi wa Congo we yemeza ko abo barwanyi basubiye iwabo ku bushake bwabo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga. bikaba bivugwa ko byibuze abandi bahoze ari abarwanyi ba M23 bagera kuri 200 bakiri mu nkambi ya Bihanga mu Karere ka Ibanda mu burengerazuba bwa Uganda.

Mu 2012, nibwo abarwanyi ba M23 basaga 1,000 bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Hari bamwe ngo basubiye iwabo mu ibanga cyangwa abandi bakagenda Uganda imaze kubashyikiriza Guverinoma ya Congo.

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bakaba basubiye iwabo nyuma y’uko igihugu kibonye perezida mushya, Felix Tshisekedi warahiye ku itariki 24 Mutarama, akaba ari we perezida wa mbere iki gihugu cyari kibonye binyuze mu nzira ya demokarasi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *