Biravugwa ko Kiyovu Sports nayo yaguze Bisi y’akataraboneka yo gutwara abakinnyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020,hagiye hanze amafoto ya bisi y’akataraboneka bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwibikaho kugira ngo ijye iyifsha mu gutwara abakinnyi.

Amakuru avuga ko iyi modoka Kiyovu Sports yamaze kuyishyura Miliyoni 5 FRW,hanyuma kuwa 17 Nyakanga izishyura izindi miliyoni 16 FRW.‬Andi mafaranga iyi kipe ngo izakomeza kugenda iyishyura‬ mu minsi iri mbere.Ntabwo amafaranga iyi modoka bivugwa ko yaguzwe na Kiyovu Sports yatangajwe.

Kiyovu Sports ikomeje kwerekana ko yiteguye kugaruka mu bihe byiza yahozemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko mu mwaka wa 1993 yari yatwaye igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports izatozwa n’umutoza Karekezi Olivier mu mwaka utaha w’imikino ,yasinyishije abakinnyi bakomeye barimo rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, myugariro Irambona Gisa Eric wavuye muri Rayon Sports,Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC n’umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports yongereye amasezerano abarimo Serumogo Ally, Mbogo Ally na Mutangana Derrick.

Kiyovu Sports yabayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961, imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.

Imodoka yaguzwe n’ikipe ya Kiyovu Sport

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *