Australia:Cardinal Pell yahamijwe ibyaha byo gufata abana b’abahungu kungufu

Cardinal George Pell wari umwe mu bajyanama bakomeye ba Papa Francis, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana  b’abahungu muri Australia.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Pell w’imyaka 77 yahamijwe gusambanyiriza aba bana mu byumba bya Katederali ya Melbourne mu 1996. Uyu mwanzuro ariko ntiwahise utangazwa kubera impamvu zishingiye ku mategeko.

BBC ivuga ko ku wa Gatatu ari bwo biteganyijwe ko Pell ubaye uwa mbere mu bakomeye muri Kiliziya uhamijwe iki cyaha dore ko ariwe ushinzwe ubukungu azasomerwa.

Ntiyemera ibyo ashinjwa ndetse yavuze ko azajuririra igihano cyose azahabwa.

Urubanza rwe rwabaye inshuro ebyiri kubera ko ubwa mbere itsinda ry’abanyamategeko ryari ryananiwe kumvikana, ku nshuro ya kabiri baje kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 16 n’ibindi bine byo gukorera ibikorwa by’urukozasoni ku bana babiri bataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu mwaka wa mbere akigirwa Musenyeri wa Melbourne ngo Pell yasanze abana babiri b’abahungu muri kimwe mu byumba bya Kiliziya, icyo gihe misa yari isoje.

Nyuma yo kubabwira ko bari mu byago kuko banyweye divayi ikoreshwa mu Kiliziya yabategetse gukora ibikorwa by’urukozasoni. Umwe muri aba bana niwe watanze ubuhamya, undi bari kumwe we hashize igihe yitabye Imana.

Urubanza rwa Pell rwaravuzwe cyane dore ko yatangiye gushinjwa biriya byaha mu gihe papa Francis yari atangiye urugendo rwo gukemura ibibazo by’abapadiri bashinjwa gusambanya abana no kubihishira.

Mu Cyumweru gishize yateguye inama y’iminsi ine yahuje Abasenyeri bakuru kugira ngo bigire hamwe iki kibazo ndetse n’ibindi by’abana bagiye bavuka ku bapadiri. Yanashyizeho komisiyo yihariye ishinzwe kubikurikirana.

Ibitangazamakuru byinshi byavuze kur’uyu mushumba gito watatiye igihango

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *