Ababangamira ukwiyamamaza kw’Abakandida Perezida barye bari menge!

Inkuru yamaze kwamamara n'uko Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi Meya wa Rubavu , akekwaho kubangamira bamwe mu bakandida  biyamamariza kuyobora u Rwanda,ndetse n'abandi bagaragayeho bene iyo myitwarire itandukanye n'umurongo nyawo politiki y'u Rwanda igenderaho,bakaba bashobora kuzabiryozwa.

ACP Théos Badege amaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jéremie wayoboraga Akarere ka Rubavu,avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida,aho kwiyamamaza kwabo byagiye bikomwa mu nkokora.

Badege avuga ko meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi, kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose,kandi ibi ngo bikaba ntacyo bibangamira.

Badege yemeza ko  ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira  imigendekere yaryo.

Abanyamakuru bifuje kumenya  abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye,aha ariko  polisi yo ikaba  yatangaje abayobozi  gusa ariko abakandida bagirwa ibanga.

Ibi byaje mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ko mu duce tumwe na tumwe hari ahumikanye ukubangamira bikomeye  abakandida  kandi ariko ngo bakaba  bararegeye polisi, nayo igatangira kubikurikirana.

Abayobozi bashyizwe mu majwi babarizwa  mu  turere nka Nyagatare mu Murenge wa rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho polisi ngo ikaba ikomeje  iperereza.

Nubwo polisi itatangaje abakandida babangamiwe, birashoboka ko baba ari Frank Habineza wiyamamaza kumwanya wa Perezida,akaba yaratanzwe n’Ishyaka yashinze rya Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga, kuko Nyakubahwa Paul Kagame  ataragera   muri utu turere twavuzwe yiyamamaza.

Nkuko biteganywa mu  ingingo ya 558 yo mu Gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha ,Abayobozi bakekwaho ibi byaha biramutse bibahamye ngo bahanishwa  igifungo kiri hagati y’umwaka umwe cyangwa  ibiri n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 kugera kuri  miliyoni 3.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *