Perezida Kagame yaburiye abatuye Amajyepfo ku guha icyuho abashaka guhungabanya umutekano

Perezida Paul Kagame yasabye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo kutemerera uwo ari we wese kubihishamo ashaka guhungabanya umutekano w’igihugu kuko ingaruka zabyo ari bo ziheraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganirizaga abaturage basaga ibihumbi 20 bo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Huye bari bateraniye kuri Stade ya Nyagasenyi mu Mujyi wa Nyamagabe.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, abagizi ba nabi bagabye igitero ku modoka eshatu zari zitwaye abagenzi, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zahise zikurikirana abagabye iki gitero bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Perezida Kagame yabwiye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo ko iterambere bifuza ridashobora kugerwaho hatari umutekano.

Yavuze ko ibintu bimaze iminsi bibangamira umutekano muri ako gace bikwiye guhagarara kandi bakabigiramo uruhare.

Ati “Utuntu tw’udutotsi tugenda tubamo, ari abaturuka hanze y’imipaka bakaza bagahungabanya umutekano w’abantu, ibyo bikwiye guhagarara kandi bizahagarara ariko ni mwe bibanza guheraho.”

Yavuze ko mu gihe bakingiye ikibaba abagizi ba nabi, ingaruka zabyo ari bo ziheraho mbere yo kugera ku bandi.

Ati “Mukwiye kumva ko nta bantu bakwiriye kubinjiramo. Yaba inshuti yawe, yaba umuvandimwe iyo aje ukamumenya ukamuhishira ntumurwanye , ntumwerekane mu nzego izo ari zo zose ziri aho mutuye, ingaruka zabyo nimwe ziheraho. Ubuzima bwanyu, abantu bakava ku byo bakwiye kuba bikorera bibatunze bakajya kwirirwa bakwira imishwaro biruka imisozi.”

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze, ikibazo cy’umutekano kitakabaye kikivugwa kuko ‘cyasigaye inyuma mu mateka’.

Ati “ Twari tumaze kubyibagirwa, ntibikwiriye kugaruka na rimwe. Nimwe kandi muzatuma bishoboka. Hari abandi bashinzwe umutekano bazakora akazi kabo uko bikwiye ariko ni mwe biheraho mu kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano.”

Ikibazo cy’umutekano muke umwaka ushize cyanagaragaye mu Karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe. Muri Nyakanga 2018 kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata bakiba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *