Ubumwe Grand Hotel yaguzwe akayabo mu cyamunara

Ubumwe Grande Hotel yegukanywe na sosiyete y’ubucuruzi yitwa Umubano Industries Ltd iyiguraa asaga miliyari 30 Frw mu cyamunara cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Ukuboza 2018.

Iyi hoteli ikomeye y’inyenyeri enye yagurushijwe uyu munsi kugira ngo haboneke ubwishyu bw’inguzanyo isaga miliyoni 18 z’amadolari yari ibereyemo banki ya KCB Rwanda.

Ubumwe Grande Hotel yari isanzwe ari iya Alykhan Karmali washinze Mukwano Group; Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bapfakurera n’Ikigo Chaudhary Group (CG Corp).

Umunyamategeko Joseph Ngabonziza ni we wateje cyamunara iyi hotel. Igiciro fatizo cyari 34 053 703 $ (asaga miliyari 30 Frw).

Umunyamategeko Joseph Ngabonziza

Sosiyete  Umubano Industries Ltd yari ihagarariwe n’uwitwa Gasana Hassan niyo yayegukanye iyi Hoteli ihigitse abandi barindwi ku kayabo ka miliyoni 34 053 888.9 $ angana na miliyari 30.222.015.696 Frw.

Hatanzwe Sheki ako kanya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.