Kamonyi: Uruganda Mburwa Production Ltd ruhishiye abakiliya barwo ibyiza kandi bishya

Uruganda  Mburwa Production Ltd ,ruherereye mu ntara  y’Amajyepfo , Akarere ka Kamonyi  , Umurenge wa Runda , rukaba rutunganya ikinyobwa cyiza cyane kizwi nka  MBURWA DRINK na MBURWA DRINK HONEY  , ubuyobozi bwarwo buratangaza ko muminsi ya vuba  ruhishiye abakunzi n’abakiliya  muri rusange  ibyiza byinshi  kandi bishya , haba mu mikorere ndetse no kubagezaho  ikinyobwa  cyabo bakunda mu IsuraNshya.

Mburwa  n’ikinyobwa gikozwe  mu bintu by’umwimerere aribyo:Tangawizi , icyayi , ubuki , Umwenya , Isukari  , ibi bikaba aribyo byifashishwa mu gusubiza icyifuzo cy’abakunzi b’iki kinyobwa kimaze kwigarurira imitima ya benshi , dore ko banakivuga imyato m’uburyo butandukanye , hakaba n’abemeza ko cyamaze kubasanira izari zigiye gusenyuka , ibanga rikaba kubazanira umunezero.

Ubusanzwe  Ubuki  bumenyerewe nk’ikinyobwa cyongerera umubiri ubudahangarwa mu kurwanya indwara nyinshi kuko bukungahaye kuri za vitamini zitandukanye nka B1,B2,B3,B5,B6,C ndetse n’umuyu wa Iode hamwe na Zinc.

Ubuki kandi burinda kuba umuntu yafatwa n’indwara z’umutima , iz’ubuhumekero n’izindi zinyuranye.

Tangawizi  yo ifite umwihariko mu  kuvura indwara zitandukanye nka za Rubagimpande , Isesemi ku bagore batwite , gutera imbaraga umubiri , gufasha mu gihe cy’igogora ry’ibiryo , ikaba n’umuti mwiza cyane mu kuvura ubububare n’ibindi.

Tangawizi ndetse n’Ubuki  bibonwa nk’urukingo  rufasha  umubiri  m’uguhangana n’indwara ziwibasira

Ibinyobwa bikorwa n’uruganda  Mburwa Production Ltd  , bifite  umwihariko wo kugira uburyohe budasanzwe kandi bunyura ababinyoye ndetse bikaba kizwiho kuba bidasindisha , aho buri muntu yaba n’abatemerewe kunywa ibinyobwa bidasembuye babinywa nta mpungenge kandi kikabagwa neza kuko byiganjemo intungamubiri nyinshi.

Mburwa Production Ltd ni uruganda rufite abakozi b’inzobere kandi barangwa n’ubunararibonye mu byo bakora , ibi ukabibonera k’ubuziranenge bwabyo cyane ko n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyabahaye icyemezo kibishimangira.

Muruganda hari imashini zijyanye n’iterambere mu gutunganya umusaruro w’ibikorwamo ibinyobwa bihakorerwa ,izisukura zikanafunga amacupa mu buryo bugezweho .

Uruganda kandi rufite abaruhagarariye hirya no hino mu bice bigize igihugu , aho kubona ibinyobwa rukora byorohera abakunzi babyo.

MUNYANKUMBURWA Jean Marie Vianney  aganira n’Ikinyamakuru Imenanews.com , yavuze ko muri ibi bihe Isi n’u Rwanda rurimo muri rusange byo kurwanya icyorezo cya Covi-19 no kwirinda ko haba ikwirakwizwa ryacyo , cyane ko mu byemezo byafashwe harimo no guhagarika ibikorwa byahuzaga abantu benshi , kuri ubu nawe yafashe ingamba zo gushyiraho imikorere mishya yiganjemo gutegurira abakiliya be ibishya , aha akaba yizeye ko nyuma y’isubukurwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’amaguriro yagutse ndetse n’utubari , hazabaho kubatungura abazaniye ibyiza ntagereranywa .

Yanongeyeho ko abakunzi b’ibinyobwa bikorwa n’uruganga Mburwa Production Ltd  , batazigera babibura ku isoko kuko hari harakozwe  ibihagije mbere y’uko Covid-19 ikomye mu nkokora umuvuduko ibikorwa byinshi byari bigezeho kimwe n’ahandi hose mu mirimo itandukanye abantu bakora.

Uruganda Mburwa Production Ltd rukoresha abakozi 30 bahoraho bakagira n’ubwishingizi  bw’ubuzima mu rwego rwo kubarinda ibyago bashobora guhura nabyo mu kazi ,  ndetse rukagira n’abandi 20 bakora muburyo buzwi nka nyakabyizi bose hamwe bakaba 50 .

Ubuyobozi bw’uruganda Mburwa Production Ltd ,  bwubaha bukanaha  agaciro  ubuzima bw’abakozi  bukoresha  , kuko by’umwihariko muri iki gihe henshi humvikana ihagarikwa ry’imirimo yari itunze imiryango myinshi , kubakozi b’uru ruganda ho habaye ikinyuranyo kuko bagobotswe bakagenerwa ubufasha hagamijwe guhangana n’ibihe byaranze igabanuka ry’ubukungu ,  ryakurikiwe n’ubukene mu miryango kubera icyorezo cya Covi-19.

 

Habihirwe Florien

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *