Abanyarwanda 67 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe

Saa Kumi n’Imwe n’iminota 10 z’Igicamunsi kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 29 bari bafungiwe muri Uganda ryageze ku butaka bw’u Rwanda, aho banyuze ku Mupaka wa Kagitumba.

Iri tsinda ryakurikiwe n’iry’abandi 38 ryageze mu Rwanda saa 17h50. Aba Banyarwanda uko ari 67 barimo umugore umwe.

Aba baturage bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba batwawe n’imodoka za coaster. Hasohokaga umwe ku wundi, buri wese yambaye agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mbere yo kwinjira mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka bya Uganda buri wese yakarabaga intoki n’amazi meza n’isabune, akanapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.

Mu kwirinda Coronavirus kandi buri wese yambaye agapfukamunwa ndetse bahagaze mu buryo butuma bahana intera ya metero hagati yabo.

Aba Banyarwanda barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda ku wa 4 Kamena 2020 harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi. Byasojwe Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’inama iheruka yabereye i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, hari intambwe yatewe na Uganda, ariko hari na byinshi bikeneye gukorwa.

Yakomeje agira ati “Harimo irekurwa rya bamwe mu banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda, ndetse twumvise ko habayeho kwambura ibyangombwa umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda.”

“Gusa nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Abanyarwanda barekuwe bose barahita boherezwa mu kato k’iminsi 14 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, ahateguriwe abashyirwa mu kato mu Karere ka Kayonza kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.

 

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *