“Naremewe Kurabagirana” Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu wegereje

Ku itariki  ya  13  Kamena ,  n’igihe  ngarukamwaka ,  Isi yose  yizihiza  umunsi mpuzamahanga  wahariwe  kuzirikana  abantu  bafite  ubumuga  bw’uruhu  , nyuma y’uko  iki  cyemezo  gishyizwe  mu  myanzuro  y’umuryango  w’Abibumbye (United Nations ) , ibi bigakorwa  mu rwego rwo kubaha  agaciro  , Kubatega  amatwi  no gushakira  hamwe  ibisubizo  by’ibibazo  bibugarije ,  ndetse no  kwamagana  burundu ihohoterwa  ribakorerwa , Insanganyamatsiko  y’uyu mwaka  ikaba  igira iti ,                    “NAREMEWE  KURABAGIRANA” , nk’uko bitangazwa n ‘ Umuhuza bikorwa mu muryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ( OIPPA) Bwana Hakizimana Nicodem.  

Hakizimana Nicodemu Umuhuzabikorwa wa OIPPA(Photo archive)

Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi mu bindi bihugu  , haracyari inzitizi zituma abantu batabasha guhurira ahantu hanwe  bitewe no  kurwanya icyorezo cya Covid -19 , no kwirinda ko cyakomeza gukwirakwira henshi  kikaba cyahitana  abatari bacye , ibi bikaba imwe mu mpamvu  zizakoma mu nkokora  ibirori byari biteganijwe  mu kwizihiza uyu  munsi  wahariwe abafite ubumaga bw’uruhu , nkuko byagarutsweho na  Bwana Hakizimana Nicodem.

Yagize ati ” Turi mubihe bitoroshye bya Corona-vurusi (Covid-19) , ndetse n’izuba ryinshi , ribasha kwangiza uruhu  rwacu  bitewe n’imiterere yarwo , ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyakomeye , tukaba tubararikira  mwese kubana natwe  uko bishoboka aho muzaba muri hose”.

Mu kurushaho kuzirikana  uyu munsi benshi bazasobanurirwa ibikubiye mu nsanganyamatsiko yawo  binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye haba ibyandika m’uburyo bw’ikoranabuhanga kuri murandasi  Radiyo ,  ndetse na za Televiziyo .

 

 

Florence uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *