Kigali: Kamera zo ku muhanda zigiye kujya zifashishwa mu gukumira amakosa y’abakoresha umuhanda

Kamera ziri ku mihanda mu Mujyi wa Kigali zizwi nka CCTV (Closed-Circuit Television), zigiye kujya zandikira ibinyabiziga bitubahiriza amategeko y’umuhanda.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko izo kamera zizajya zinandikira ba nyiri ibyo binyabiziga ubutumwa bubasaba kujya kwishyura amande ajyanye n’ikosa yakoze.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Hari mu muhango wo gusoza amahugurwa amaze iminsi ahabwa abatwara abagenzi kuri moto, bazwi nk’abamotari 1.500 bo mu turere tugize uwo mugi, ku bijyanye no kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda nk’umusanzu wabo wo kubaka igihugu.

SSP Ndushabandi yabuze ko ayo mahugurwa yari agamije kubibutsa kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko y’umuhanda uko ari.

By’umwihariko bibutswa kugabanya umuvuduko rimwe na rimwe bashorwamo n’abagenzi ku makosa baba bakoze batubahiriza gahunda zabo bakitabaza moto ngo bihute.

Yasobanuye ko muri urwo rugamba rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, hagiye kwifashishwa na kamera ziri ku muhanda zikagaragaza ikinyabiziga cyakoze ikosa.

Ati “Ni kamera ziri hirya no hino ku mihanda; zikoze ku buryo zinakurikirana niba amategeko y’umuhanda yubahirizwa. Uwo ari we wese utunze ikinyabiziga agakora ibinyuranyije n’amategeko zizajya zohereza ubutumwa kuri telefone.

Biracyatunganywa ariko ikigambiriwe ni ukugira ngo icyo ukora cyose ugikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kikugireho ingaruka. Uburyo burahari n’ubushobozi na bwo burahari kugira ngo abanyarwanda bubahirize amategeko y’umuhanda ku bw’umutuzo w’abanyarwanda muri rusange.”

Yasobanuye ko uwo mushinga ukiri kunozwa, kuko ibikoresho bihari, igisigaye ari ukubihuza na gahunda (programs) za mudasobwa n’iz’ibinyabiziga, na telefone za bene ibyo binyabiziga.

Iyi gahunda kandi nk’uko Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yakomeje abisobanura, ntabwo igamije gusimbura abapolisi bacunga umutekano ku muhanda ahubwo zigiye kubunganira muri ako kazi.

Bamwe mu bamotari bumvise uwo mushinga bwa mbere, banyuzwe n’uko bizatuma abicaga amategeko y’umuhanda bibwira ko nta wubareba bazabicikaho, bigakomeza gufasha gusigasira ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwaye.

Musabyimana Frederic, ukorera mu Akarere ka Nyarugenge, yagize ati “Turashimira ko ubwo buryo bwatekerejweho, kuko nifuza kandi nshyigikira cyane ko habaho uburyo bwo kubahiriza amategeko no gukurikirana utubahiriza amategeko, kuko iyo mugenzi wanjye atubahiriza amategeko njyewe wayubahirije birambabaza bikansiga  isura mbi kandi mba nifuza ko umwuga nkora wahabwa agaciro ndetse tubaka n’intangarugero muri byose.”

Muri ubwo bukangurambaga kandi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega kigoboka abagonzwe n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi n’ibitamenyekanye (Special Guarantee Fund), Nzabonikuze Joseph, yaberetse ko umubare munini w’abajya gusaba indishyi ku binyabiziga byabahohoteye ibyinshi biba ari moto.

Mu binyabiziga 190 byarezwe kuva Nyakanga 2018 kugeza Werurwe 2019 ibingana na 99 byari moto zahutaje zikanahitana ubuzima bw’abantu kandi nyinshi murizo zidafite ubwishingizi.

Ubu bukangurambaga, bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMU), Ikigega Special Guarantee Fund, n’abandi bafatanaybikorwa batandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *