Basketball: Umuhanzi The Ben yagizwe Ambasaderi w’ikipe ya Orion BBC

Kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Nzeri 2022, ikipe ya  Orion BBC yerekanye umuhanzi w’Umunyarwanda  ubarizwa muri USA, Mugisha Benjamin “The Ben”  nka Ambasaderi.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre  witabiriwe na Perezida w’ikipe ya Orion BBC, Mutabazi James ndetse n’umuhanzi The Ben. Impande zombi zatangaje ko zasinye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 5 gusa ntibatangaje agaciro kayo.

Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye na The Ben kuko bifuza kubaka ikipe idashingiye gusa ku gukina ahubwo  harimo n’imyidagaduro n’ibindi.

Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James

Yatangaje ko ashimira umuhanzi Then Ben kuba yaremeye ko bakorana akaba yizera ko bizatanga umusaruro mwiza.

Umuhanze The Ben  yatangaje ko impamvu yemereye iyi kipe ko bakorana ari uko ubusanzwe ari umukunzi w’imikino by’umwihariko umukino wa Basketball. Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Orion BBC bwamwegereye akabona ko bufite gahunda nziza yiyemeza gufatanya na bo.

Umuhanzi The Ben

Uyu muhanzi akaba yaranasabye  abafana be bose kuzafana ikipe ya Orion BBC.

Muri iki gihe cy’imyaka 5, umuhanzi The Ben azajya yamamaza ibikorwa by’ikipe ya Orion BBC binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gihe ari mu Rwanda azajya yitabira imikino y’iyi kipe ndetse akaba agomba no kujya yambara ibirango by’iyi kipe.

Ikipe ya Orion BBC ntabwo iramara igihe kinini kuko  uyu mwaka yakinnye shampiyona y’icyiciro cya kabiri  ibanza gusoreza ku mwanya wa kabiri inabona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Umwaka w’imikino wa 2022-2023, Orion BBC ikaba izakina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *