Kigali: Hahembwe Ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya  5 ukwakira 2019, Ibigo bya leta, ibyigenga n’iby’abikorera byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byashyikirijwe ibihembo bizwi nka “Service Excellence Awards”.

Ni igikorwa cyabereye muri Onomo Hotel, kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bose babukereye biteguye kumenya uwegukana igihembo.

Muri iki gikorwa cyo guhemba abitwaye neza, habanje gushimirwa ababaye indashyikirwa mu buryo bwihariye bahabwa igihembo cyiswe ‘Special recognition’.

Ibigo byahawe iki gihembo baiimo Ikigo gishinzwe gutunganya no gukora iremashusho, kwamamaza no gusohora inyandiko ku mpapuro (Designing, Advertising & Printing), cyitwa Selector Kalaos, Sosiyete itanga serivisi za internet yihuta ya 4G yitwa Mango Telecom,  Ivuriro Polyfam, Kaminuza ya Kigali n’Ikigo gitwara ba mukerugendo cya Nziza Safari.

Aganira n’Itangazamakuru Bwana Mugisha Emmanuel watangije Kalisimbi Events ariyo itanga ibi bihembo bya “Service Excellence Awards” yavuze ko kugeza uyu munsi yishimira urwego bamaze kugeraho.

Ati “Kuva twatangira gutanga ibi bihembo twahuye n’imbogamizi  nyinshi ariko ubu tugeze ahantu ho kwishimira. Dutangira gutanga ibi bihembo byari bito ariko ubu bimaze kwaguka.”

Yavuze kandi  ko kuba yarateguye ibi bihembo byaturutse ku kuba ashaka gushishikariza abantu gutanga serivisi nziza, kuko ngo na we iyo agiye ahantu bakamuha serivisi itamunogeye bimubabaza cyane.

Ibindi byiciro bitandukanye byahawe ibihembo harimo Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Nufasha Yafashwa, Ikigo cy’ubwishingizi SORAS, Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Tigo, Ikigo gifasha mu kohereza ubutumwa n’Imizigo cya DHL na Kaminuza y’ Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi  ya UTB.

Iki Igikorwa cyo gutanga ibihembo bya “Service Excellence Awards” kibaye ku nshuro ya gatatu, mu myaka kimaze benshi bishimira ko gitera imbaraga benshi zo guhanga udushya no kugira umwimerere mu mitangire ya serivisi.

Ibi bihembo bya « Service Excellence Awards” ni ibihembo bitegurwa kandi bigatangwa na Kalisimbi Events, mu Rwanda Ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi bwatangiye mu mwaka wa 2009 hagamijwe kumvisha abazitanga n’abazihabwa icyo zibamariye.

 

Nyuzahayo Norbert

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *